RFL
Kigali

Tuza waremewe! Tumaini Byinshi uri mu bahanzi bahanzwe ijisho yakoze mu nganzo ahumuriza abugarijwe n'ibibazo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/09/2020 21:00
0


Umuhanzi Tumaini Byinshi uri mu bahagaze neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse bari gukora cyane, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Tuza waremewe' yasohokanye n'amashusho yayo, ikaba ikubiyemo ubutumwa bw'ihumure ku bantu bose bugarijwe n'ibibazo bitandukanye aho yababwiye ko igihe cyo gutabarwa n'Imana kigeze.



Tumaini Byinshi umuhanzi nyarwanda ukorera muziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho atuye, ari guhembura imitima ya benshi binyuze mu bihangano bye byuje amagambo aryohera imitima ya benshi. Iyi ndirimbo nshya yasohoye 'Tuza waremewe', yageze hanze ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu tariki 19 Nzeri 2020 ku masaha y'i Kigali. Iyi ndirimbo ije ikorera mu ngata 'Nafashe umwanzuro' (yasubiwemo) imaze amezi abiri iri hanze, 'Ibanga ry'akarago' yakoranye na Bosco Nshuti, 'Ntajya asobwa', n'izindi. 

Mu kiganiro na INYARWANDA, Tumaini Byinshi ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Abafite ikimenyetso' yatumbagije ubwamamare bwe dore ko imaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 680 ku rubuga rwa Youtube, yadutangarije ko iyi ndirimbo ye nshya 'Tuza waremewe' yayanditse mu mwaka wa 2019 agamije guhumuriza abantu bari mu bibazo bitandukanye. Yavuze ko iyo ari iwe mu rugo igihe kinini aba afite piano cyangwa gitari akaririmba, ni muri ubwo buryo yari arimo aririmba yumva inganzo yo guhumuriza abantu imujemo.


Tumaini Byinshi yakoze mu nganzo ahumuriza abantu bugarijwe n'ibibazo

Tumaini yatangarije abugarijwe n'ibibazo ko gutababwa kwako kuje, ati 'Iyi ndirimbo y"ihumure nayihawe ubwo natekerezaga kumibereho y'abantu n'ibibazo bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi, haba mu miryango, mu kazi ndetse n'ahandi hose. Ni bwo numvaga amagambo y'ihumure anyibutsa ko nubwo wahura n'ibikomeye bikubabaza ugomba gutuza ugakomera, kuba waremewe n'Imana amaherezo irakwibuka igihe cyayo kigeze".

Tumaini Byinshi ni umugabo w’imyaka 28 y’amavuko akaba ari umunyarwanda wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu 2015 ni bwo yagiye kuba muri Amerika. Kuririmba yabitangiriye muri korali akiri umwana, arabikurana kuko yumvaga bimuguye neza. Ni umwe mu bahanzi mu muziki wa Gospel batanga icyizere cy'ejo heza mu muziki. Ikindi abantu batari bamuziho cyane ni uko akiri mu Rwanda yaconze ruhago muri shampiyona y'u Rwanda, iby'iyi nkuru tuzabigarukaho mbyimbitse ubutaha.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'TUZA WAREMEWE' YA TUMAINI BYINSHI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND