RFL
Kigali

Abakunzi ba Nicki Minaj baketse ko yabyaye nyuma y’ubutumwa umubyeyi we yashyize kuri Instagram

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:18/09/2020 16:08
0


Nyuma y’uko muri Nyakanga umuraperikazi Nicki Minaj atangaje ko yitegura kwibaruka imfura ye, abakunzi be baketse ko yaba yarabyaye nyuma y’ubutumwa umubyeyi we yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram nubwo we ntacyo aratangaza.



Nicki Minaj ntaherutse kugaragara mu ruhame kuva kuwa 20 Nyakanga ubwo yatangazaga ko yitegura kwibaruka imfura ye n’umugabo we Kenneth Petty, aho bivugwa ko uyu muraperikazi asigaye yibera iwe mu rugo. Nubwo ntacyo aratangaza niba yaba yaribarutse imfura ye, abakunzi be bari gukeka ko yaba yarabyaye nyuma y’ubutumwa umubyeyi we yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.

Nicki

Muri Nyakanga ni bwo Nicki Minaj yatangarije abakunzi be ko yitegura kwibaruka imfura ye

Nyuma y’ubu butumwa bwa Carol Maraj umubyeyi wa Nicki Minaj, abakunzi be bahise batangira kumushimira nk’umubyeyi wabyaye ubwo ubu butumwa bwatangiraga gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Muri ubu butumwa umubyeyi we yakoresheje Onika nk’izina ry’amavuko rya Nicki Minaj aho mu magambo ye yamushimagizaga cyane. Gusa interuro yo muri ubu butumwa yatumye abantu benshi bacyeka ibindi ni aho yavuze ko umukobwa we kuba umubyeyi bimubereye.

Abakunzi b'uyu muraperikazi bahise bakeka ko yaba yaribarutse imfura ye nubwo ntacyo arabatangariza. Mu butumwa bwe kandi Carol yashimiye umufotozi David LaChapelle wafotoye umukobwa we ifoto yamugaragazaga atwite.

Carol Maraj

Ubutumwa bwa Carol Maraj umubyeyi wa Nicki Minaj

Bamwe mu bakunzi be bakimara kubona ubu butumwa bagaragaje amarangamutima yabo, aho bamwe batangiye gutanga ubutumwa bushimira umuryango we. Imwe mu ngingo bamwe mu bandikaga ubutumwa bashingiyeho bavuga ko aya makuru ashobora kuba ari impamo, n’uko kuva kuwa 20 Nyakanga Nicki Minaj yabatangariza ko yitegura kwibaruka imfura ye atongeye kugaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Umwe mu bakunzi b’uyu muraperikazi ku butumwa bwa Carol Maraj yagize ati:”Ndizera ko ameze neza hashize igihe atagaragara ku mbuga nkoranyambaga ubu ndumva mpangayitse”. Undi ati:”Ese watubwirira Nicki akagaruka kuri Instagram? Turakwinginze”.

Nicki Minaj aheruka kugaragara ku mbuga nkoranyambaga ze nyuma y’amafoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amenyesha abakunzi be ko yitegura kwibaruka, nyuma yaho gato nibwo yashyizeho ubutumwa bwo kumenyekanisha indirimbo yiswe “Move Ya Hips” yafatanyije n’umuraperi A$AP Ferg.

Src: Hollywood Life






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND