Mu kiganiro Rirarashe kinyura kuri Radio na TV 1, Umuyobozi w'ikipe ya Gasogi United Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yatangaje ko hari uburyo abona bwafasha abafana kugaruka ku kibuga kandi hirindwa icyorezo cya Coronavirus mu gihe imikino yaba isubukuwe.
Yaba
abafana, abayobozi b'amakipe, batewe impungenge no kuba imikino nigaruka
by'umwihariko umupira w'amaguru hari igihe nta bafana bazemererwa kwinjira ku
kibuga kubera ingamba zo kwirinda Coronavirus.
Tariki
ya 14 Werurwe 2020 ni bwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ryafashe
umwanzuro w'uko imikino yose ibera mu muhezo, nyuma y'itangazo ryagaragazaga ko
mu Rwanda habonetse umuntu wa mbere urwaye Coronavirus. Bidatinze hahise
hasohoka itangazo risubika shampiyona byanabaye intandaro yo guhagarikwa
burundu kwa shampiyona 2019-20 yaje kwegukanwa na APR FC.
Muri
ubwo buryo harimo kugurisha amatike mbere, umufana akajya aza yinjira muri
stade kandi akicara mu mwanya we, ati "Aho kugira ngo tuzajye muri stade irimo
ubusa, nibarebe niba amatike yajya acuruzwa mbere byaba ku buryo
bw'ikoranabuhanga (online) ariko bigakorwa mbere kandi urutonde rw'abazitabira
dushingiye ku matike rukamenyekana mbere ho iminsi itatu kugira ngo umukino ube.
Ikindi
numva ikibuga cyakiraga ibihumbi 15 cyajya cyakira ibihumbi 5 ariko ntitujye mu
kibuga cyambaye ubusa kuko ibisabwa ngo ikipe ibeho ni byinshi. Abo bantu
baramutse baje nta wahura n'undi amabwiriza ni nko mu isoko yakubahirizwa. Niba
mu isoko abantu bajyamo bagacuruza hakabaho amabwiriza, kuki kuri sitade
tutayagira, tugahana intera?".
Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda riherutse gushyira hanze urwandiko rukubiyemo bimwe mu bisabwa n'amakipe kugira ngo ubwo shampiyona umwaka w'imikino 2020-21 nitangira, amakipe azabe ahagaze neza mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
TANGA IGITECYEREZO