RFL
Kigali

Ubwo bafataga amashusho ya Filime ‘Princess Protection Program’, Selena Gomez na Demi Lovato baratandukanyijwe

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:17/09/2020 18:29
0


Selena Gomez na Demi Lovato bafitanye amateka maremare. Aba bombi amazina yabo yamenyekanye cyane kubera intsinzi yabo muri Disney, umubano wabo wahereye bakiri abana ubwo bahuriraga mu kiganiro bari batumiwemo cy’abana cyari gikunzwe cyane kizwi nka ‘Barney and Friends’. Mu by'ukuri aba bombi bamaze imyaka makumyabiri ari inshuti.



Uko Lovato na Gomez bamenyanye.

Lovato na Gomez bahuye bafite imyaka irindwi gusa, bahurira mu kiganiro ‘Barney and Friends’. Mu myaka ibiri bafashe amashusho, bombi bagiranye umubano ukomeye kugeza mu myaka yabo y’ubwangavu. Ku bw’amahirwe aba bahanzikazi bombi baramamaye biturutse kuri channel ya Disney, Gomez amenyekana cyane mu kiganiro cye cyitwa “Wizards of Waverly Place” naho Lovato amenyekana muri film “Camp Rock”.

Mu gihe aba bahanzikazi bombi barimo bubaka umwuga wabo, banakoreraga ibintu byabo hamwe binyuze kuri YouTube. Bombi basubizaga ibibazo by’abafana babo, bagatangaza kandi bakanasangiza abantu byinshi byihariye ku bucuti bwabo. Ni byo koko ubufatanye hagati ya Gomez na Lovato bwarenze ubugaragarira abantu kuri YouTube.

Ikintu kihariye bakoranye ni filime yitwa “Princess Protection Program”, iyi yakozwe mu mwaka wa 2009 irebwa n’abagera miliyoni 8.5. Uretse iyi filime hari n’indirimbo bakoranye yakunzwe bikomeye n’abafana babo yitwa ‘One and the Same’.

Impamvu yatumye batandukanywa ubwo bajyaga gufata amashusho ya ‘Princess Protection Program’!

Gomez na Lovato bavuze ukuntu bashimishijwe no gukina filime “Princess Protection Program” bagaragayemo bombi. Ntibashimishijwe gusa no kujya muri Puerto Rico gufata amashusho, ahubwo banakunze amahirwe babonye yo kumarana umwanya uhagije kandi bombi bakora ibyo bakunda. Gusa nubwo bishimiraga kuba bari kumwe, byagezaho barabatandukanya kugira ngo bajye baruhuka bihagije aho kurara biganirira.

N'ubwo igihe bakinaga iyi filime bagerageje gutandukanywa, Gomez avuga ko iyo nzira itakoze kuko n'ubundi umwanya munini yawumaraga mu cyumba cya Lovato. Nyuma y’igihe kinini ari incuti, hashize imyaka 12 nyuma y'uko hafashwe amashusho ya filime “Princess Protection Program” ubucuti bwabo bwarahindutse mu buryo bugaragara. Lovato we yatangaje ko batakiri incuti rwose, gusa bagiranye ibihe byiza azakomeza kuzirikana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND