RFL
Kigali

Umugabo yakubise umwana we w’imyaka 2 y’amavuko aramwica amuziza kunyara hasi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:17/09/2020 14:55
0


Umugabo w’imyaka 40 y’amavuko ukomoka mu Burusiya, Anton Proskurin arashinjwa gukubita akica umwana we w’umukobwa wari ufite imyaka 2 y’amavuko nyuma yaho yanyaye hasi aho kunyara mu gikoresho bamuguriye abana banyaramo.



Amakuru aturuka mu kinyamakuru Selectnews91, avuga ko Anton yakubise umwana we mu mutwe inshuro 60 bikamuviramo gupfa. Uyu mwana wari ukiri uruhinja umutwe we wabyimbye bikabije birangira apfuye.

Man 'beat toddler, 2, to death after she urinated on floor instead of in potty'

Ksenia yakubiswe na Se arapfa

Zinaida Proskurina nyina w’uyu mwana amakuru avuga ko we yari ku kazi mu gihe cy’ibyabaye, yabimenye aho umwana yageraga kwa muganga ajyanywe na Ambulance, nyuma y’amasaha 24 gusa umwana yahise apfa. Abaganga babonye umurambo ni bo bemeje ko umwana yahondaguwe maze bahamagara abapolisi.

Polisi yavuze ko Proskurin yatawe muri yombi akemera icyaha cyabereye mu Burengerazuba bw'u Burusiya muri Kamena. Ibizamini bya Forensic byerekanye ko umwana, Ksenia yakubiswe inshuro 20 ku mutwe ndetse inshuro zigera kuri 40 umubiri wose. Yapfuye azize kuva amaraso yatewe no gukomereka bikabije mu mutwe.


Umugabo n'umugore bari kumwe na Ksenia mu byishimo

Abashakashatsi bavuze ko Se w’uyu mwana yakubitaga umukobwa we, gusa akimugeza kwa muganga yashatse guhisha ibimenyetso aho yari yamusize ibigabanya imibyimba. Umushinjacyaha Aleksandr Kanaev yabwiye itangazamakuru ryaho ati: “Ihohoterwa rikorerwa uyu mukobwa ryamaze amezi menshi. Ababyeyi be bamufashe nabi kandi baramukubita igihe cyose”.


Igituro cya Ksenia

Nyina wa Ksenia, Zinaida Proskurina wakoraga akazi ko kugurisha mu iduka ry’ibinyobwa, aracyakurikiranwa kubera ko atubahirije inshingano z’ababyeyi.

Src: Selectnews91






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND