Umugabo w’imyaka 40 y’amavuko ukomoka mu Burusiya, Anton Proskurin arashinjwa gukubita akica umwana we w’umukobwa wari ufite imyaka 2 y’amavuko nyuma yaho yanyaye hasi aho kunyara mu gikoresho bamuguriye abana banyaramo.
Amakuru
aturuka mu kinyamakuru Selectnews91, avuga ko Anton yakubise umwana we mu mutwe
inshuro 60 bikamuviramo gupfa. Uyu mwana wari ukiri uruhinja umutwe
we wabyimbye bikabije birangira apfuye.
Ksenia yakubiswe na Se arapfa
Zinaida
Proskurina nyina w’uyu mwana amakuru avuga ko we yari ku kazi mu gihe
cy’ibyabaye, yabimenye aho umwana yageraga kwa muganga ajyanywe na Ambulance, nyuma y’amasaha 24 gusa umwana yahise apfa. Abaganga babonye umurambo ni bo
bemeje ko umwana yahondaguwe maze bahamagara abapolisi.
Polisi
yavuze ko Proskurin yatawe muri yombi akemera icyaha cyabereye mu Burengerazuba
bw'u Burusiya muri Kamena. Ibizamini bya Forensic byerekanye ko umwana, Ksenia
yakubiswe inshuro 20 ku mutwe ndetse inshuro zigera kuri 40 umubiri wose.
Yapfuye azize kuva amaraso yatewe no gukomereka bikabije mu mutwe.
Umugabo n'umugore bari kumwe na Ksenia mu byishimo
Abashakashatsi
bavuze ko Se w’uyu mwana yakubitaga umukobwa we, gusa akimugeza kwa muganga yashatse
guhisha ibimenyetso aho yari yamusize ibigabanya imibyimba. Umushinjacyaha Aleksandr Kanaev yabwiye itangazamakuru
ryaho ati: “Ihohoterwa rikorerwa uyu mukobwa ryamaze amezi menshi. Ababyeyi be
bamufashe nabi kandi baramukubita igihe cyose”.
Igituro cya Ksenia
Nyina
wa Ksenia, Zinaida Proskurina wakoraga akazi ko kugurisha mu iduka
ry’ibinyobwa, aracyakurikiranwa kubera ko atubahirije inshingano z’ababyeyi.
Src:
Selectnews91
TANGA IGITECYEREZO