RFL
Kigali

Mashami Vincent yemeje ko azahamagara Kevin Monnet Paquet ku mukino wa Cape Verde

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/09/2020 11:59
0


Umutoza w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ Mashami Vincent yemeje ko azahamagara rutahizamu ukina aca ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Saint Etienne yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa, Kevin Monnet Paquet, ku mukino Amavubi azakina na Cape verde mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2021.



Nyuma yuko Kevin Monnet Paquet atangaje ko yiteguye kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi igihe cyose yamwitabaza, umutoza w’Amavubi Mashami Vincent yatangaje ko nta kabuza azahamagara uyu mukinnyi umaze igihe gito agarutse mu kibuga avuye mu mvune.

Mu kiganiro yagiranye na radio Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 17 Nzeri 2020, Mashami Vincent yatangaje ko bizaba ibyagaciro monnet Paquet yitabiriye ubutumire.

Yagize ati “Paquet amaze igihe gito agarutse mu kibuga, iyo witegereje uburyo ari kwitwara muri iyi minsi ubona ko yamaze gukira neza kandi ubona ko yishimye “.

“Turavugana umunsi ku munsi, bizadushimisha cyane ku mubona yambaye umwenda w’ikipe y’igihugu Amavubi kandi nawe arabyifuza “.

“Bizadufasha cyane nitumubona ku mukino dufite na Cape Verde “.

Mu mwaka wa 2018 nibwo Kevin Monnet Paquet yatangaje ku mugaragaro ko yiteguye gutanga umusanzu we mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda nyuma y’imyaka itandatu yingingwa ariko yarabahakaniye.

Yongeye kandi gusubiramo aya magambo mu minsi ishize avuga ko yiteguye kwitabira ubutumire bw’Amavubi umutoza namwitabaza.

Byari biteganyijwe ko Kevin Monnet paque azitabazwa ku mukino u Rwanda ruheruka gukina na Cote d’Ivoire wabaye muri Werurwe 2019, ariko bihurirana nuko uyu mukinnyi yahise agira imvune yatumye amara igihe kinini atagaragara mu kibuga.

Kevin Monnet Paquet usatira imyaka 32 y’amavuko yakiniye Ubufaransa mu ikipe z’abakiri bato (France Espoirs) ariko ntiyabasha kubona umwanya mu ikipe y’igihugu nkuru (Les Bleus) kubera abakinnyi bakomeye bayirimo.

Mu kiganiro Monnet Paquet yagiranye na Radio RMC yo mu Bufaransa, yashimangiye ko yifuza gutanga umusanzu we mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikabona itike y’igikombe cya Afurika 2021.

Paquet umaze gutsinda ibitego 39 muri shampiyona y’u Bufaransa (League 1) yavutse tariki 19 Kanama 1988 i Bourgoin-Jallieu hafi y’umujyi wa Lyon ku mubyeyi w’Umufaransa na ho nyina akomoka mu Rwanda.

Monnet-Paquet avuga ko ku myaka ine yaje mu Rwanda ahamara imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Togo aho se yari amaze kubona akazi ari na ho yatangiriye amashuri abanza mbere yo gusubira mu Bufarasaa.

Uyu mukinnyi avuga ko nubwo atabaye mu Rwanda igihe kirekire ahafata nk’iwabo nk’uko yabibwiye urubuga rwa interineti rw’ikipe ye.

Mu 1995 nibwo yatangiye gukina umupira w’amaguru mu ikipe y’abana ya Bourgoin-Jallieu, ikipe yakiniye kugera 2002.

Nyuma yerekeje mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Lens yakiniye kuva mu 2002 kugera mu 2006 azamurwa mu ikipe y’abakuru. Mu 2011 yayivuyemo aguzwe na Lorient FC aho yavuye mu 2014 asinyira Saint-Étienne agikinira kugera ubu.

Umukino ubanza w'u Rwanda na Cap verde uteganyijwe kubera muri Cape Verde tariki 10 Ugushyingo 2020.

Monnet Paquet akinira Saint Etienne yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND