Umuraperi Kanye West kuwa Gatatu w’iki cyumweru yatunguye abantu ubwo yashyiraga hanze amashusho arimo kwihagarika ku guhembo cya Grammy Award. Ibi yabikoze nyuma yo gushyira hanze zimwe mu nyandiko zigize amasezerano ye yagiranye n’inzu zigurisha ibihangano bye aho yavugaga ko ashaka guhabwa uburenganzira ku bihangano bye.
Kanye West kuwa Gatatu w’iki cyumweru yatunguye
abakunzi be ubwo yashyiraga hanze amashusho ku rukuta rwe rwa Twitter arimo
kwihagarika ku gihembo cya Grammy yahawe. Ibi uyu muraperi yabikoze nyuma yo
gushyira hanze zimwe mu nyandiko zigaragaza amasezerano yagiranye na zimwe mu nzu
zigurisha ibihangano bye, aho yavugaga ko ashaka gusubirana uburenganzira ku bihangano
bye.
Uyu muraperi w’imyaka 43 y’amavuko aya mashusho yasangije
abamukurikira ku rukuta rwe rwa Twitter ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu,
yagaragazaga uyu muraperi ari kwihagarika kuri kimwe mu bihembo 21 bya Grammy
yahawe kiri mu bwiherero.
Kanye West ni umwe mu batwaye ibihembo byinshi bya Grammy
Aya mashusho akimara kuyashyira hanze yahise arebwa n’abarenga
miliyoni 11. Aya mashusho Kanye West yayaherekesheje amagambo agira ati: "Munyizere……NTABWO
NDI BUHAGARARE". Aya magambo bivugwa ko yashakaga kubisanisha n’igikorwa arimo muri
iyi minsi cyo gushaka uko yasubirana uburenganzira ku bihangano bye.
Kanye West yasangije abakunzi be amashusho arimo kwihagarika ku gihembo cya Grammy yahawe
Kuwa mbere w’iki cyumweru ni bwo Kanye West yatangiye
urugamba rwo guhangana n’inzu zigurisha ibihangano by’abahanzi aho yavugaga ko
izi nzu ziharira uruhare runini ku bihangano bityo umuhanzi ntagire inyungu
ifatika akuramo. Ibi yabivuze ashyira mu majwi Universal na Sony nka zimwe mu
nzu zigurisha ibihangano bye, aho yatangaje ko nta ndirimbo n'imwe azongera
gusohora kugeza igihe amasezerano ye asubiwemo.
Mu magambo ye yagize ati:” Iyo usinye amasezerano y’umuziki
ntabwo usinya ibijyanye n’uburenganzira bwawe. Nta burenganzira uba ugifite ku
bihangano byawe, nta kintu na kimwe ushobora gukora ku muziki wawe. Buriwese aba
agena aho indirimbo zawe zicurangwa ndetse n’igihe zicurangwa. Abahanzi ntakindi
uretse kwakira ubwamamare, kuzengurutswa ahantu hatandukanye mu bitaramo ndetse
no kwifashishwa mu bucuruzi.”
Kanye West yakomeje avuga ko abizi ko bamwe mu bahanzi
batemererwa kugira icyo bavuga ariko we atazigera aceceka cyangwa ngo ahagarare
ahubwo nk’ibisanzwe azakomeza kuvugira abahanzi bagenzi be.
Kanye West avuga ko inzu zigurisha ibihangano by'abahanzi ziharira uruhare runini umuhanzi ntagire icyo akuramo
Uyu muraperi ni umwe mu bahanzi batunze agatubutse
dore ko yashyizwe ku rutonde n’ikinyamakuru Forbes Magazine gikora inkuru zijyanye
n’ubukungu nk’umwe mu bahanzi batunze Miliyari y’amadorali. Kanye West kandi ni
umwe mu biyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika mu matora azaba mu Ugushyingo uyu mwaka.
Src: E! News & Us Weekly
TANGA IGITECYEREZO