RFL
Kigali

Imwe yasohotse mu 2007 indi mu 2020! Urujijo kuri nyir’indirimbo ‘Umutako utanaze’ hagati ya Icyusa cy’Ingenzi na Credo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/09/2020 9:51
0


Umuhanzi Icyusa cy’Ingenzi Tchatching yashinje umuhanzi ukizamuka Gihozo Credo Santos [Credo] kumutwara indirimbo “Umutako utanaze”, avuga ko iri kuri Album yasohoye mu 2007, kandi ko afite ibimenyetso n’abagabo bo kubihamya.



Indirimbo “Umutako utanaze” yakuruye umwuka mubi hagati y’aba bahanzi, ivuga ku mugabo ugaragariza umugore we ko yamukunze akamwimariramo, akamuryoshyashya akoresheje amagambo azamura amarangamutima y’umukunzi.

Iyi ndirimbo yabanje gushyirwa ku rubuga rwa Youtube n’umuhanzi Credo, ku wa 12 Kanama 2020. Ni mu gihe umuhanzi Icyusa cy’Ingenzi yayishyizeho, ku wa 11 Nzeri 2020.

‘Umutako utanaze’ ya Credo yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Madebeats n’aho ‘Umutako utanaze’ ya Icyusa cy’Ingenzi yakozwe na Producer Aaron Nitunga ubarizwa i Burayi.

Izi ndirimbo zombi zitandukanyijwe n’ikivugo cya Credo mu ndirimbo ye, ariko amagambo kuva ku munota wa mbere kugeza ku munota wa nyuma arasa. Zitandukaniye kandi ku bicurangisho birimo, ariko zose ni gakondo.

Ikindi gitandukanya izi ndirimbo n’uho iya Icyusa cy’Ingenzi ari ‘Audio’ mu gihe iya Credo yayikoreye amashusho (Video). Zitandukanyijwe kandi n’uko iya Credo yayise ‘Mutako utanaze’ mu gihe Icyusa cy’Ingenzi we yayise ‘Umutako utanaze’.

Mu kiganiro cyihariye Icyusa cy’Ingenzi yahaye INYARWANDA, yavuze ko indirimbo ‘Umutako utanaze’ yayisohoye mu 2007 nyuma yo gukora ubushakashati ku magambo meza y’ikinyarwanda akavanga n’aye.

Avuga yafashe ikaramu n’urupapuro yandika iyi ndirimbo agira ngo ashyigikire abakundana cyana cyane abiyemeje kurushinga.

Asobanura ko iyi ndirimbo ‘Umutako utanaze’ iri kuri Album "Intare z'Icyusa" yakoreye mu Mujyi wa Toronto muri Canada mu 2007 [Bivuze ko imyaka 13 ishize] iriho indirimbo nka ‘Rwanda Nziza’, ‘Sinorita’, ‘Abeza baje kubataramira’, ‘Intare z’urukundo’, ‘Intare zaraye’ n’izindi nyinshi.

Icyusa cy’ingenzi, akomeza avuga ko amakuru yamenye ari uko Credo avuga ko ‘Mutako utanaze’ yayihimbye mu 2018 yiga mu mashuri yisumbuye muri Saint Andre, kandi ngo we yayihimbye mu 2007.

Uyu muhanzi ashimangira ko iyi ndirimbo ari iye, ndetse ngo iri no mu mashusho y’ubukwe bwe bwo mu 2019.

Ati “We yayijyanye muri studio kwa Madebeat nkeka ejo bundi muri uyu mwaka. Urumva yaba iye gute koko? Nta nubwo uwo mwana turahura. Simuzi mu menye kubera ibi ariko we ashobora kuba anzi nubwo abyirengagiza cyangwa azi indirimbo yanjye atazi nyirayo.”

Uyu muhanzi wubakiye kuri gakondo, ntiyiyumvisha ukuntu abantu bataziranye batekereza bimwe, bagahimba bimwe, indirimbo imwe, ibitero bimwe, inkikirizo n'ururirimbo rumwe. Ati “Ni ukuvuga byanze bikunze umwe muri bo aba abeshya.”

Icyusa cy’Ingenzi avuga ko Album iriho ‘Umutako utanaze’ yayishyize muri Caritas ‘abantu barayigura’, ariko ko yayishyize kuri Youtube mu ntangiriro z’uku kwezi. Asobanura ko uwaguze Album ari we wumvise iyi ndirimbo kuko atigeze ayishyira ku mbuga zicururizwaho umuziki.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "UMUTAKO UTANAZE" YA ICYUSA CY'INGENZI

">

Uyu muhanzi anavuga ko akimara gusohora iyi Album, yahuriye muri Canada n’umunyabigwi mu muziki Cecile Kayirebwa ‘ayinjyanira i Burayi n’aho barayigura, baranayikunda cyane’.

Icyusa cy’Ingenzi avuga ko afite abagabo bo guhamya ko iyi ndirimbo ‘Umutako utanaze’ ari iye, kuko ngo yigeze kuvugana kuri telefoni n’umuhanzi Cyusa Ibrahim bataziranye “ambwira ko mu ndirimbo zanjye zose akunda “Umutako utanaze”.

Icyusa cy’ingenzi avuga ko akimara kubona ko Credo yasohoye iyi ndirimbo atihutiye kumuvugisha, ahubwo yakusanyije ibimenyetso bigaragaza ko indirimbo ari iye bwite.

Yavuze ko mu gukusanya ibimenyetso, yavugishije Producer Madebeat wakoze ‘Mutako utanaze’ ya Credo amubwira ko nawe yavugishije uyu musore ngo yumvikane nawe (Icyusa) mbere y’uko bijya mu manza nyinshi.

Ati “Yewe ambwira y’uko ngo iyo abimenya ko iyo ndirimbo yari ifite nyirayo, ntiyari kuyimukorera.”

Icyusa asaba Credo “Kwemera ku mugaragaro ko ari indirimbo yanjye yiyitiriye, agasaba imbabazi abantu yashutse ababwira ko ari iye.”

Mu kiganiro na INYARWANDA, Credo yavuze ko adashobora gutwara indirimbo Icyusa cy’Ingenzi kuko atamuzi. Ati “Uwo muntu ni gute natwara ibihangano bye ntamuzi, murumva bibaho? Kuki we atayintwaye kandi tuyimeye nyuma y’iyacu (iye)?”

Uyu muhanzi yavuze ko nawe abifite ibimenyetso by’uko indirimbo ari iye. Agashimangira ko bitumvikana ukuntu umuntu yaba amaze imyaka 13 akoze indirimbo ariko atarayishyira ku mbuga ngo abantu bayibone.

Ati “Rimwe na rimwe abantu bashobora gukoresha ubuhangange bwabo mu inyungu zabo bwite bagamije ikindi kintu runaka gusa bitinze cyangwa bitebutse ukuri kuramenyekana.”

INYARWANDA ifite amakuru yizewe avuga ko ku wa kabiri tariki 15 Nzeri 2020, Icyusa cy'Ingenzi na Credo bahuriye ku Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB) bagiye kwandikisha iyi ndirimbo. Bombi ntibari baziranye, ariko umwe mu bantu bari kumwe na Icyusa cy'ingenzi yamubwiye ko uwari ugiye kubanza kwandikisha iyi ndirimbo ari Credo.

Icyusa cy'Ingenzi yahise abwira uwari ugiye kubakira, ko we na Credo ikibagenza ari kimwe. Uyu wari ugiye kubakira, yababwiye ko iyi ndirimbo ishobora kugeza umwe muri bo imbere y'amategeko, abaha urupapuro buri umwe azuza agaragaza ko afite ibimenyetso by'uko indirimbo ari iye.

Icyusa cy’Ingenzi ni umuhanzi wabaye ikitegererezo kuri benshi bakora gakondo. Yataramye mu bitaramo bihuza abanyarwanda muri Washington D.C yahuriyemo na The Ben n'ibindi.

Hari ibitaramo yakoreye i Montreal, Quebec, Ottawa, Toronto…Hari n’ibindi yagiye ahuriramo n’abahanzi barimo Samputu, Kayirebwa, Muyango n’abandi.

Afite Data wabo witwa Muvunyi wari uzi kuririmba cyane. Ku ruhunde rwo kwa Nyina, hari intore nyinshi bari mu itorero rya kera ry’Inshongozabahizi mu gihe cy’ubwami, harimo ba Nshogoza wa Kwayikibwa, Muteraheju wari uzi kwishongora cyane n’abandi.

Credo we yabonye izuba ku wa 24 Mata 1999 avuka mu muryango w’abana batanu. Amashuri abanza yize kuri Regina Pacis naho igihimba rusange yize kuri Ecole de Science de Byimana.

Uyu musore yize ibijyanye n’ubugenge, ubutabire n’ubumenyamuntu muri St André Nyamirambo ari naho yasoreje ayisumbuye. Credo avuga ko akunda gutarama, agakunda abantu n’u Rwanda.

Icyusa cy'Ingenzi Tchatching yasabye Credo kwemera ko yamutwaye indirimbo 'Umutakano utanaze' agasaba n'imbabazi

Umuhanzi ukizamuka Credo yavuze ko afite ibimenyetso bigaragaza ko indirimbo 'Mutako utanaze' ari iye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MUTAKO UTANAZE' YA CREDO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND