RFL
Kigali

Kikac Music yateguye irushanwa ryo guhitamo umuhanzikazi uzinjizwa muri Label yagereranyije na ‘Miss w’umuziki’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/09/2020 11:01
0


Inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Kikac Music, yatangaje ko yateguye yise “Next Diva” rigamije guhitamo umukobwa w’umunyempano mu muziki igereranya na ‘Miss w’umuziki’, kuko azahabwa buri kimwe uretse imodoka.



Label ya Kikac Music isanzwe ibarizwamo umuhanzi Mico the Best ndetse na Danny Vumbi. Ni imwe muri Label zihagaze neza ku isoko ry’umuziki ushingiye ku bikorwa abahanzi barimo bafite hanze aha.

N’iyo Label yo nyine mu zizwi itari ifite umukobwa uyibarizwamo. Bigeze kubigerageza mu myaka nk’ibiri ishize, ariko uwo bashakaga ntibumvikana, ku mpamvu ze bwite.

Yifashishije irushanwa yise ‘Next Diva’ ifite icyizere cy’uko izagira uruhare mu kuzamura abakobwa bifitemo impano yo kuririmba.

Ni irushanwa rizajya riba buri mwaka, ribera mu gihugu hose, gusa kuri iyi nshuro ya mbere bitewe n’icyorezo cya Covid-19 hafi 70% rizaba hifashishijwe internet bisunze uburyo bwa Connect Rwanda.

Ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Kikac Music, Uhujimfura Jean Claude, yabwiye INYARWANDA, ko igihe cyari iki kugira ngo bahitemo umukobwa ufite impano mu muziki yo gushyigikira, no kumurikira buri umwe.

Claude avuga ko iri rushanwa ryubakiye kuri gahunda bise “Arashoboye hose”, kandi ko bariteguye nyuma yo kubona ko abakobwa bakora umuziki ari bacye mu Rwanda, mu gihe basaza babo bamaze gukataza.

Ati “Ubusanzwe mu muziki w’u Rwanda nta bakobwa bahari, baba abasitari abahari n’abazamuka ni bacye…Ntabwo twigeze tuvuga ko badahari (abakobwa), hari abahari ariko badahagije ugereranyije n’abahungu bahari.”

Claude avuga ko abakobwa bose bazayindikisha muri iri rushanwa bazanyura imbere y’akanama nkemurampaka hanyuma gahitemo batanu bagera mu cyiciro cya nyuma.

Kikac Music Label isanzwe ibarizwamo umuhanzi Mico The Best na Danny Vumbi

Batanu bazakora umwiherero w’iminsi iri hagati ya 7 na 14, bigishwe uko umuziki ubyara inyungu n’ibindi. Nyuma y’uyu mwiherero hazatangazwa umukobwa winjijwe muri Label.

Yavuze ko Label ya Kikac Music izagirana ibiganiro n’umuryango w’umukobwa watoranyijwe, kugira ngo basobanurirwe ko bagiye kumufasha kugeza abaye umusitari.

Claude avuga ko impano y’umuntu ifite 60% n’aho 40% bikaba ari uburyo abasha kuyirera, ari nayo mpamvu bashaka gutegura uyu mukobwa kuva mu ntangiriro ye kugeza amenyekanye.

Claude yavuze ko uyu mukobwa azahabwa buri kimwe cyose gishoboka, uretse imodoka nk’uko bigenda kuri Miss Rwanda.

Avuga ko uyu mukobwa azahabwa kontaro y’igihe kirekire, internet y’umwaka, akorerwa amajwi y’amashusho y’indirimbo ari ku rwego rwo hejuru, hotel yo kuruhukiramo n’ibindi.

Ati “Azahabwa telefoni, internet, abamwambika, hotel yo kuruhukiramo, indirimbo nziza... Ubundi tugiye gutora Miss w’umuziki.”

Umukobwa ushaka guhatana muri iri rushanwa asabwa kuba yarasoje amashuri yisumbye cyangwa Kaminuza. Asabwa kuba ari hagati y’imyaka 20 na 24 ndetse adafite indirimbo ebyiri zizwi.

Mu minsi ya vuba hazatangazwa uburyo, abakobwa bashobora gutangira kwiyandikisha muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere.

Uhujimfura Jean Claude Ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Kikac Music yatangaje ko buri mwaka bazajya bahitamo umukobwa umwe ufite impano yo kuririmba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND