RFL
Kigali

Amatama masa adasabira inka igisigati, ni yo yatumye Kimenyi na Rutanga baducika-Sadate

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:16/09/2020 9:57
0


Perezida wa Rayon Sports munyakazi Sadate avuga ko yagiranye ibiganiro na Rutanga ndetse na Kimenyi Yves ariko kubera ubushobozi bucye bikarangira bigendeye.



Mu kiganiro Radio Flash FM yagiranye n'umuyobozi mukuru wa Rayon Sports Munyakazi Sadate kuri uyu wa gatatu tariki 16 Nzeri 2020, uyu muyobozi yabajijwe ibibazo bitandukanye birimo no kuba hari abakinnyi bari bakomeye mu ikipe ariko bakayicika ireba.

Asubiza iki kibazo Munyakazi yatangaje ko Rutanga Eric wari Kapiteni w'ikipe ndetse na Kimenyi Yves wari umunyezamu wayo wa mbere, yavuze ko aba bakinnyi baganire ariko ntibikunde. Ati; "Reka mpere kuri icyo cya nyuma abakinnyi twarabaganirije kuko ni ngombwa, ariko ibiganiro biba bifite icyo bishingiyeho mu kinyarwanda njya numva y'uko amatama masa adasabira Inka igisigati, ntabwo rero twari kubaganiriza ngo bibe bihagije hari n'ibindi bagombaga kubona.

Kuba batarabibonye niko nabivuga ikibi ni ukwiyerekana uko utari iyo wemera kuba uko uri bigufasha kubaho utabanje kwisumbukuruza. Ibinagiro byarabaye ariko ibyo bifuzaga ntibyakunda nka Rutanga we numvise ko yanaje aha ngaha hari ibyo yababwiye kandi natwe twifuzaga kumugumana n'ubwo bitashobotse."

Munyakazi kandi yatangaje ko n'ubwo Kimenyi yagiye muri Kiyovu Sports ariko na we ibyo basabye Rutanga na we bimureba kugira ngo batandukane neza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND