Abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda by'umwihariko abafana ba Rayon Sports, bicaye bahanze amaso i Remera ku cyicaro cya Minisiteri ya siporo kuko mu minsi micye biteganyijwe ko ibisubizo cy'ibibazo bya Rayon sports ariho bizava.
Mu
gihe amakipe menshi akomeje kwiyubaka mu buryo butandukanye amwe agura
abakinnyi andi ashaka abatoza bashya, ubu muri Rayon sports barajwe ishinga
no gukemura ibibazo by'amadeni harimo n'ayari amaze imyaka isaga itanu.
Ku
isonga babanje kuganira na Ivan Minnaert wari umuze iminsi yishyuza Rayon Sports asaga miliyoni 13 Frw ndetse ikibazo cye akaba yari yarakigejeje muri
FERWAFA.
Perezida
wa Rayon sports Munyakazi Sadate mu
biganiro yagiranye na Ivan Minnaert ku mugoriba wo kuri tariki 14 Nzeri 2020
akaba yemereye guha Ivan Minnaert igice cy'amafaranga Rayon sports imurimo
hanyuma andi mafaranga asigaye akazayabwa mu cyumweru gitaha.
Ivan Minnaert ikibazo cye kiri kugera ku musozo
Hari amakuru yavugaga ko mu byo Minnaert yumvikanye na Rayon sports harimo kuba umuyobozi wa tekenike, ariko mu kiganiro InyaRwanda yagiranye n'umuvugiza wa Rayon sports Nkurunziza Jean Paul akaba yabihakanye yivuye inyuma.
Yagize ati "Ibyo
ni ibinyoma byambaye ubusa ko uwo mwanya dufite umukozi wawo ari we Kayiranga
Baptiste kandi amasezerano ye aracyabara tukanagira n'umutoza ndetse
n'abamwungirije nizera ko ibiri mu masezerano ibyo bitarimo kuko icyatumaga
tudahuza muracyizi."
Rayon
Sports kandi yumvikanye na Thierry Hitimana wari uhagarariwe n'umunyamategeko
Ntirushwa Ange Diogene ko bagomba
kubishyura amafaranga yose akurikira icyemezo cy'akanama ka FERWAFA gashinzwe
imyitwarire, icyemezo cyasohotse tariki 2 Ugushyingo 2015 ariko nabyo ngo
bikaba byabaye mu ibanga nk'uko umuvugizi wa Rayon Sports yakomeje abitubwira.
Thierry Hitimana wamaze kumvikana na Rayon Sports
Undi mugabo wari warareze Rayon Sports ayishyuza amafaranga ni Mbusa Kombi Billy na we urega Rayon Sports kuba yaramwirukanye binyuranyije n'amategeko mu 2014 akaba ayishyuza miliyoni 1.200 Frw. Nkurunziza yatubwiye ko iki cyibazo aricyo kigiye gukurikiraho kandi yizeye ko kitazatinda.
"Yego koko twemera ko Mbusa yadutoje kandi yatureze muri federayiso. Iyo rero umuntu yakureze uhita witegura urubanza natwe rero twiteguye urubanza. Turabizi ko Mbusa yadukoreye ariko icyo tugiye kureba, ni ukumenya koko niba ibyo aturega ari ko byagenze.
TANGA IGITECYEREZO