Umuhanzi w’icyamamare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cappuccino Lbg, nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “On Ne Sait Jamais” yakoranye na The Ben. Yavuze ko nta wundi yari guhitamo mu Rwanda atabanje The Ben ukunzwe cyane n'ubwo ashimangira ko n’abandi bakunzwe.
On Ne Sait Jamais, ni indirimbo ibyinitse kandi
iryoheye amatwi. Cappuccino Lbg, aganira na INYARWANDA yavuze
ko akunda umuziki wo mu Rwanda kandi n’abahanzi baho abakora cyane
arabazi. Cappuccino, ni umuhanzi ukomeye muri Congo no hanze yaho akemera ko umuziki wa Congo ari uwa cyera cyane uwugereranije n’uw'u Rwanda.
Umuhanzi Cappuccino Lbg na The Ben
Cappuccino Lbg, yabajijwe uko yahuye n’uyu muhanzi The Ben dore ko batari baziranye. Mu magambo ye ati: “The Ben ni umuhanzi mwiza kandi w’umuhanga, nashakaga gukorana indirimbo n’umuhanzi wo mu Rwanda, niko, abareberera inyungu zacu (Managers) ku mpande zombi baganiriye kuri icyo kintu cyo gukorana indirimbo birakunda.
Njyewe na The Ben twahuriye i Gisenyi
turaganira, turakora amashusho yewe tujya na Kigali dore ko twakorewe indirimbo
na Meddy Saleh. Ni uko byagenze, gusa nzakorana n’abandi bahanzi bo mu Rwanda
ariko nabanje The Ben nk'umwe wanjemo bya hafi kandi w’umuhanga mu byo akora”.
Ku bijyane n'uko abona umuziki wa Congo n’u Rwanda,
ashimangira ko hose umuziki uhagaze neza. Ati: "Congo ni igihugu cyakoze
umukizi cyera cyane, dufite abanyabigwi muri muzika bazwi cyane muri Afurika,
gusa Congo n’u Rwanda, umuziki urakomeye kugeza magingo aya, abahanzi
barakora kandi neza, ni ibyo kwishimira".
The Ben umuhanzi ukunzwe mu Rwanda
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO “ON NE SAIT JAMAIS”YA CAPPUCCINOLBG NA THE BEN
TANGA IGITECYEREZO