RFL
Kigali

Umuraperi Fighter-P yashyize hanze indirimbo ya nyuma iri kuri album yise ‘Ndi imbwa’-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/09/2020 9:14
1


Umuraperi Ngabo Dieudonné Moshii Bamaa uzwi nka Fighter-P yashyize hanze indirimbo yise ‘Feel Ghetto’ ari nayo ya nyuma mu zigize alubumu ye ya mbere yise ‘Ndi imbwa’.



Uyu muhanzi uri mu bamaze igihe mu muziki nyarwanda by’umwihariko injyana ya Hip Hop avuga ko amaze igihe akora kuri alubumu ye ari nayo yitiriye indirimbo yise ‘Ndi imbwa’ yakoze muri Gicurasi 2019 ari kumwe na AMA-G The Black.

Fighter-P Ngabo yabwiye INYARWANDA ko indirimbo ye nshya yahuriyemo n’umuhanzikazi Neema Rehema bayise ‘Feel Ghetto’ bashaka kwibutsa urubyiruko ko kuba muri Ghetto bitavuze kurangwa n’imyitwarire mibi.

Yagize ati “Ushobora kuba muri getto ukagira inzozi kandi ukaba ufite icyizere cy’uko hari igihe nawe uzagera ukaba muri za nyubako zikomeye. Fighter-P yavuze kandi ko iyi ndirimbo ari inyongezo isanga izindi zirindwi zizaba zigize alubumu ye ya kabiri yitiriye indirimbo ye ‘Ndi imbwa’.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NDI IMBWA' FIGHTER-P YITIRIYE ALBUM YE YA MBERE

Ni alubumu avuga ko ifite icyo ivuze ku muziki we kandi ifite umwihariko wo kuba iriho indirimbo zirindwi bishatse kuvuga ko ari umubare wuzuye nk’uko abemera Imana babyizera.

Iyi ndirimbo ye yise ‘Feel Ghetto’ ifite iminota 03 n’amasegonda 06’ yakozwe na Mantra Made mu buryo bw’amajwi.

Izindi ndirimbo ziri kuri alubumu ya mbere ya Fighter-P zirimo Ubucucu bwanjye, Inati, Ndaguha, Wikwiheba n’inzindi zitandukanye. Aba ‘producers’ bakoze kuri iyi alubumu barimo Fazzo, Emery Touch, Evydecks n’abandi batandukanye.

Umuraperi Fighter-P yasoje gukora kuri Album ye ya mbere yitiriye indirimbo 'Ndi imbwa' yakoranye na Ama-G The Black

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "FEEL GHETTO" Y'UMURAPERI FIGHTER-P NA NEEMA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nijuniya gashenyi3 years ago
    muvandimweuratwika ahanuhose pe!





Inyarwanda BACKGROUND