RFL
Kigali

Ni iki cyihishe inyuma y’isubukurwa ry’umubano hagati ya Israel n’ibihugu by’Abarabu? Ukuboko kw’Amerika guhatse iki?

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:15/09/2020 7:23
0


Kuva mu ishingwa ryayo, Israel yagiye irangwa no kutagira umubano n’ibihugu by’Abarabu. Kugeza magingo aya, iki gihugu kimaze kugirana amasezerano yo gutsura umubano n’ibihugu 3 by’Abarabu gusa. Muri iyi minsi ntihabura inkuru ivuga ku gihugu cy’Abarabu cyatsuye umubano na Israel. Uruhare rw’Amerika muri aya masezerano ruhatse iki ?



Mu rukerera rwo ku ya 14 Kanama 2020, ni bwo mu bitangazamakuru mpuzamahanga hagaragayemo inkuru zivuga ku gutsurwa k’umubano hagati ya Israel na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Kugeza ubwo, Isiraheri yari isanzwe ifite amasezerano y’ubufatanye n’ibihugu bibiri by’abarabu. Ibyo bihugu ni Misiri ndetse na Jordan (Jordaniya) n’ubwo kuri iyo tariki hiyongereyeho Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Kuri uyu wa kabiri, 15 Nzeli 2020, abahagarariye ibihugu byabo ku ruhande rwa Israel, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ndetse na Bahrain bazahurira i Washington bashyire umukono ku masezerano yo gutsura umubano. Aya masezerano agamije gutsura umubano hagati y’ibi bihugu yitiriwe “Abraham”, uruhare rusesuye rwa Perezida Donald Trump muri aya masezerano ntawayarenza ingohe.

Amasezerano hagati ya Israel na Bahrain azateza imbere ubufatanye mu buhinzi, umutekano, ubucuruzi, ingendo zo mu kirere, ikoranabuhanga, uburezi ndetse no gufungura za ambasade ku mpande zombi.

Aya masezerano hagati ya Leta y’Abayahudi ndetse n’iki gihugu kigizwe n’ibirwa byo mu kigobe cy’Abaperesi aje gusubiza bimwe mu bibazo benshi bibazaga. Abenshi ntibahwema kuvuga ko aya masezerano aje gushimangira isoko ry’intwaro hagati y’Amerika n’ibihugu by’Abarabu. 

Ubusanzwe Bahrain icumbikiye ibirindiro bikuru by’igisirikare cy’Amerika gikorera mu mazi cyane cyane mu kigobe cy’Abaperesi. Hari ingingo igoye kurenza ingohe, ikigo cy’ubushakashatsi bwo mu Burasirazuba bwo Hagati muri kaminuza ya London y’Ubukungu, yagaragaje ko bimwe mu bitumye aya masezerano agira imbaraga ari intego z’Amerika ku isoko ry’intwaro.

Ubusanzwe mu masezerano Israel yari ifitanye n’Amerika harimo kutagurisha intwaro (zikoranye ubuhanga) ibihugu by’Abarabu. Nyamara aya masezerano yabaye nkaho akuraho icyari kirazira dore ko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zakomeje kwerekana umugambi wo kugura indege z’intambara zitwa F-35 na EA-18G.

Muri 2019, Amerika yongutse amafaranga atagira ingano mu bucuruzi bw’intwaro dore ko bwiyongeyeho 42%, ayo akaba miriyari $70 nkuko tubikesha Forum on the Arms Trade. Nyamara ibihugu byo mu majyaruguru y’Afurika n’Uburasirazuba bw’Isi; mu mwaka wavuzwe haruguru byo byaguze intwaro zifite agaciro ka miriyari $25. Aya masezerano nashyirwaho umukuno abo areba bahamya ko ubu bucuruzi butazaguma mu ntwaro gusa. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND