RFL
Kigali

Abo bavuze bose ndabemera-Nasson yahishuye umubare w’inkumi zakanyujijeho nawe mu rukundo-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:15/09/2020 18:37
0


Umuhanzi Nasson yabwiye InyaRwanda TV ko abakobwa bavuzweho kugirana urukundo rwihariye nawe abemera yirinda kubagarukaho ashimangira ko batarenze babiri. Ku byerekereanye n’ubuzima bwo hanze ya muzika, yavuze ko afite ubumenyi ku bijyanye n’igikoni ku buryo agutekeye akaboga wakwirya iminwa.



Ibyamamare akenshi usanga bikundwa n’abantu benshi cyane cyane abo badahuje igitsina. Umugabo usanga akundwa n’igitsina gore n’umugore ugasanga ukundwa n’abagabo bitewe n’icyatumye yamamara n’abanyamuziki usanga ari uko.

Twagiye twumva 'inkundo' z’ibyamamare mu muziki ariko ntizirambe kubera gucana inyuma n’ibindi ku buryo nk’umuhanzi runaka ashobora kugira inkumi nk’icumi yagiye akundana nazo.

Nasson muri iyi minsi washyize indirimbo nshya hanze yitwa "Umwizerwa" nawe ibi yabinyuzemo kuko yavuzwe mu rukundo n’inkumi zitandukanye zirimo umukobwa witwa Ineza Enrie Bonne.

Nassoni n’uyu mukobwa urukundo rwabo ntirwaje kuramba kuko Bahati wamenyekanye mu itsinda rya Just Family yaje kugenda akwirakwiza amagambo y’uyo yaryamanye na Bonne biza gutuma aba bombi batandukana.

N’ubwo hari n’izindi nkumi zavuzwe mu rukundo na Nasson, mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda TV yavuze ko inkumi zavuzweho kugirana urukundo nawe zose azemera ariko ashimangira ko zitarenze ebyiri. Ati ”Abo bavuze bose ndabemera“.

Yakomeje avuga ko atifuza kongera kubavugaho ashimangira ko batarenze babiri. Muri iki kiganiro yahishuye uko yahuye na Perezida, amafunguro azi guteka kurusha ibindi n’ikintu akunda mu nzu ye.

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NAASON


REBA INDIRIMBO NSHYA 'UMWIZERWA' YA NAASON






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND