RFL
Kigali

Cyamunara: Hagiye kugurishwa inzu iri i Huye ifite agaciro kangana na 105,800,000 Frw

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/09/2020 21:41
0


Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy'umwanditsi mukuru No; 020-053993 cyo kugurisha ingwate mu cyamunara cyo kuwa 28/08/2020 kugira ngo hishyurwe umwenda wa Banki;



Hashingiwe ku mabwiriza y'Umwanditsi Mukuru No 001/2020/ORG yo kuwa 12/05/2020 agenga ibyerekeye gukodesha, kugurisha muri cyamunara no kwegukana ingwate; 

Ushinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose ko kuwa Mbere tariki ya 28/09/2020 saa Tatu z'amanywa (9H00) azagurisha mu cyamunara inzu iri mu kibanza No UPI; 2/04/09/01/784, ubuso bungana na 2,240 m2, agaciro kangana na 105,800,000 Frw. Uyu mutungo ukaba uherereye mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, Intara y'Amajyepfo.

Abifuza gusura iyo nzu ni uguhera tariki ya 22/09/2020 i saa Yine z'amanywa (10H00). Ingwate y'ipiganwa ingana na 5,290,000Frw yishyurwa kuri konti No 00040-06965754-29 ifunguye muri Banki ya Kigali yanditswe kuri MINIJUST-AUCTION FUNDS ya Minisiteri y'Ubutabera.

-Abakeneye ibindi bisobanuro bahamagara telefone igendanwa; 0788350947

-Ifoto y'Igenagaciro byawo biboneka hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga ryo kurangiza inyandiko mpesha kuri www.cyamunara.gov.rw

Bikorewe i Kigali kuwa 11/09/2020

Me NIYONGIRA Francois Xavier ushinzwe kugurisha ingwate ni we washyize umukono kuri iri tangazo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND