RFL
Kigali

Cyamunara: Hagiye kugurishwa inzu iri mu kibanza gifite agaciro ka 57,014,600 RWF

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/09/2020 21:05
0


Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy'umwanditsi mukuru Ref. No 020-054413 cyo kuwa 29/08/2020 cyo kugurisha ingwate mu cyamunara hagamijwe kwishyura umwenda wa Banki;



Hashingiwe ku mabwiriza y'umwanditsi mukuru No 001/2020/ORG yo kuwa 12/05/2020 agenga ibyerekeye gucunga, gukodesha, kugurisha mu cyamunara no kwegukana ingwate;

Ushinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose ko tariki 28/09/2020 guhera saa Yine za mu gitondo (10H00) azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa ugizwe n'inzu iri mu kibanza kibaruwe kuri UPI: 1/03/08/04/1776 gifite ubuso bungana na M2 10,182 gifite agaciro ka 57,014,600 RWF;

Abifuza gupiganwa bagomba kwishyura ingwate y'ipiganwa ya 5% ingana na 2,850,730 RWF agashyirwa kuri konti No 00040-06965754-29 iri muri Banki ya Kigali (BK) yitwa "MINIJUST-AUCTION FUNDS" icungwa na Minisiteri y'Ubutabera.

Ikibanza giherereye mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Masaka, Akagari ka Kitaraga, Umudugudu wa Kajebuba. Ifoyo y'igenagaciro by'uwo mutungo biboneka hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga mu kurangiza inyandiko mpesha.

Abifuza ibindi bisobanuro bamahagara kuri telefone ngendanwa; 0788358040 / 0788532330

Iri tangazo ryateweho umukono na Me GASHEMA NTARE Merci Ushinzwe kugurisha ingwate







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND