Umugore wo muri Siloveniya yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri kubera uburiganya yakoze ubwo yashakaga ubwishingizi abikora abanje kwikata ikiganza.
Umugore wo muri Siloveniya yahamwe n'icyaha cyo kwirengagiza
nkana ikiganza cye kugira ngo asabe ubwishingizi mu buriganya. Urukiko rwo muri
Ljubljana rwasanze Julija Adlesic, ufite imyaka 22, yari afite ubwishingizi
butanu mbere yuko ukuboko kwe kw'ibumoso gucika.
Kuri uyu wa gatanu rero yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri, Urukiko
rw'akarere rwavuze ko Adlesic yemeranije n'umukunzi we ko agomba gucika
ikiganza kugira ngo bazagaragaze ko yagize ubumuga bw’ubuzima bwe bwose bityo
azahabwe indishyi z’akababaro nyinshi.
Umukunzi we yakatiwe imyaka itatu y'igifungo, mu gihe se yakatiwe
igifungo cy'umwaka umwe, Mu gihe cy'iburanisha, Adlesic yahakanye ko yitemye
nkana,Yabwiye urukiko ati: “Nta muntu n'umwe wifuza kuba ikimuga. “Ubukumi
bwanjye bwarasenyutse, Nabuze ikiganza mfite imyaka 20. Gusa nzi uko byagenze.
”
Icyakora, abashinjacyaha bavuze ko iminsi mike mbere yuko
ibyo biba, umufatanyabikorwa wa Adlesic yashakishije kuri interineti amakuru
yose kugira ngo amenye ukuntu amaboko y’amaterano akora. Bavuze ko iki ari
gihamya cy’uko ikiganza cyaciwe nkana.
TANGA IGITECYEREZO