Shampiyona y’u Bwongereza ikunzwe kurusha izindi ku Isi izwi nka ‘Premier League’ y’umwaka w’imikino 2020/21, iratangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Nzeri 2020, Arsenal yitezweho byinshi muri uyu mwaka ikina na Fulham yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka ivuye muri Championship.
Uyu
mwaka w’imikino uzaba utandukanye cyane n’indi yayibanjirije, ahanini biturutse
ku ngaruka z’icyorezo cya Coronavirus kibasiye abatuye Isi.
Nkuko
bigaragara mu mabwiriza yo kurushaho guhangana n’ikwirakwira rya COVID-19, nta
bafana bagomba kugaragara ku bibuga, amakipe yemerewe gusimbuza abakinnyi 5 ku
mukino, ku ntebe y’abasimbura bagomba kwicara bahanye intera kandi bambaye
udupfukamunwa, ndetse n’uburyo abakinnyi bishimira igitego bigomba kuba
bitandukanye n’ibyari bisanzwe.
Imyitwarire
y’abakinnyi mu kibuga igomba kuba itandukanye cyane n’ibyari bisanzwe, kubera
ko gucira mu kibuga abakinnyi bazajya babihanirwa n’ibindi bishobora gutuma
abakinnyi banduzanya.
Umukino
wa Arsenal na Fulham niwo ubimburira indi yose, aho biteganyijwe ko utangira saa
Saba n’igice (13:30) naho Liverpool yatwaye igikombe giheruka irahura na Leeds zikesurana
saa kumi n’ebyiri n’igice (18:30).
Imikino
ibiri yasubitswe ku munsi wa mbere ni uwo Manchester City yagombaga guhuramo na
Aston Villa n’uwo Burnley yagombaga kwakiramo Manchester United. Yombi
yasubitswe bitewe n’uko amakipe y’i Manchester yageze kure mu mikino y’i Burayi
yasojwe mu kwezi gushize, bityo akaba atagomba gutangirira rimwe n’andi kubera
ko agomba kubanza akaruhuka.
Dore uko umunsi wa mbere wa Premier League 2020/21
uteye:
Ku wa Gatandatu
Ku Cyumweru
Ku wa Mbere
TANGA IGITECYEREZO