RFL
Kigali

Babyiniye KGB, King James…Ibitangaje ku itsinda Kim Rugwe na Sagara Solozo binjiye muri Label ya Alain Muku-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/09/2020 11:46
0


Itsinda Kim’ Rugwe na Sagara Solozo ryatangaje ko ryiteguye gukora ibishoboka byose mu kubyina no kuririmba bagakura ubukonje mu bafana n’abakunzi b’umuziki muri rusange.



Mu ntangiriro z’iki Cyumweru nibwo byatangajwe ko Alain Muku yinjiye muri Label ye yise The Boss Papa abahanzi bashya biyongera kuri Nsengiyumva Francois [Igisupusupu] n’abandi. 

Mu rwego rwo kubamurika ku mugagaro, aba bahanzi baserukanye amashusho y’indirimbo yabo bise ‘Zahara’ ivuga ku mutware wakunze umukobwa wo muri rubanda rwagiseseka!

‘Zahara’ yabaye indirimbo ya mbere y’iri tsinda nyuma y’uko bafashe icyemezo cyo kwihuza nk’itsinda mu mpera z’umwaka ushize wa 2019.

Kim’ Rugwe yabwiye INYARWANDA, ko yahuje imbaraga na Sagara Solozo bagakora itsinda, kuko ari umuntu bahuje imico kandi baruhanye mu rugendo rwo kubyina kuva mu 2003.

Avuga ko Sagara bari mu kigero kimwe cy’imyaka, ku buryo afite icyizere cy’uko itsinda ryabo rizagenda rikomera uko bucyeye n’uko bwije.

Kim ati “Ndamuzi mu buto bwe! Nzi imico ye. Ntabwo byose tubihuza ijana ku ijana ariko ibyinshi muri byo turahuza. Ni umuntu unyihaganira mu gihe nakosheje. Ni umuntu nanjye nihanganira mu gihe yakosheje. Kandi byinshi turabihuje.”

Akomeza ati “Turahuje mu bitekerezo, yaba mu mibyinire, yaba no mu buzima busanzwe, turahuza.”

Sagara Solozo, avuga ko yakuranye na Kim babyinira Kimisagara kuri Maison des Jeunes, mu bitaramo no mu birori ku buryo amuzi neza, ari nayo mpamvu yiyemeje gufatanya nawe urugendo rw’umuziki.

Uyu musore avuga ko akimara kwemeranya na Kim’Rugwe gushinga itsinda, yahise ahagarika ibiraka byo kubyina yari afite, kugira ngo ashyire umutima ku itsinda bari biyemeje gushinga.

Yavuze ko hari ibiraka byinshi byo muri Expo yagiye asubiza kugira ngo afate umwanya wo gutekereza no gutegura intumbero z’itsinda.

Ati “Bimwe nabaye mbyigerangije. Kugeza ubwo bampamagara no ku kazi mu bintu byo kubyina nkababwira nti ‘mpube mu mbabariye, hari ibindi bintu mfite ngomba kubanza kurangiza.”

Kim’ Rugwe avuga ko bamaramaje mu rugendo rw’umuziki, kandi ko abantu bakwiye kubitegaho umuziki mwiza n’imbyino batarabona.

Uyu muhanzi yavuze ko we na mugenzi we bagiye gukora umuziki, ku buryo aribo bazajya baserukira u Rwanda.

Ati “Turashaka gukora umuziki duheshe ishema Igihugu cyacu. Turashaka kuzana ikintu cy’impinduka kitari gisanzwe mu bahanzi.”

Kim’ avuga ko indirimbo z’abahanzi Nyarwanda ari nziza, ariko abafana batanyurwa n’uburyo abahanzi bitwara ku rubyiniro, ari nabyo bashaka gukosora ku buryo abafana bazajya bataha bizihiwe.

Yifashishije urugero rwa Diamond wo muri Tanzania, avuga ko akunzwe kubera ko ibyo agaragaza mu mashusho y’indirimbo anabyerekana imbona nkubone.

Kim’ avuga ko bashaka gutera ikirenge mu cya Diamond umaze guca uduhigo ku isi, byabashobokera bakarenga urwego rwe. Ati “Twebwe yaduteye ishyari ryiza, turifuza no kuba twamucaho.

Kim’Rugwe na Sagara Solozo babyiniye abahanzi bakomeye mu Rwanda:

Kim’ Rugwe avuga ko yavukanye impano yo kubyina, ku buryo n’ibihembo byo mu muryango avukamo byabaga bashyizwe na Se ari we wabyegukana, ku kiguzi cy’imibyinire ye.

Uyu musore avuga ko yabyinnye muri Smart Boy, Bady Boys na Good Guys nk’amatsinda yari akomeye mu Rwanda mu 2003. Aya matsinda yanyuzemo abahanzi bakomeye barimo Jack B n’abandi

Aya matsinda kandi yagiye ashyira ku isoko, ababyinnyi beza ndetse umuhanzi washakaga gukora amashusho muri icyo gihe yifashishaga ababyinnyi babarizwaga muri aya matsinda.

Kim’ Rugwe avuga ko kubyina muri aya matsinda akomeye byamuhesheje ibaraka mu ndirimbo za Alain Muku zirimo ‘Murekatete’ yatumye amenyekana, ‘Gloria’, ‘Birakomeye’ n’izindi.

Uyu musore avuga ko izi ndirimbo zamuhye ikuzo muri karitsiye, abona n’amafaranga yo gusangira n’inshuti, isura ye igaragara kuri Televiziyo n’ibindi.

Avuga ko yagiye anifashishwa mu kwamamaza ibicuruzwa bya Nyaringarama. Nyuma yaje gutangira urugendo rwe rw’umuziki ariko ibihangano bye ntibyamenyekanye ku mpamvu z’ubushobozi.

Mugenzi we, Sagara Solozo, avuga ko yinjiye mu bijyanye no kubyina kubera ko yumvaga ko ari ibintu bizamutunga bikamutungira n’umuryango.

Uyu muhanzi avuga ko yagiye abyinira abahanzi batandukanye kuva mu 2003 kugeza ubwo yanzuye gushinga itsinda na mugenzi we.

Yavuze ko yabyiniye umuhanzi Gashumba Assouman [MC Monday] wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Gitanu’, ‘Oh Rayon’, ‘Inyoni yaridunze’ n’izindi.

Sagara avuga ko yigeze kubyinira Mc Monday mu gitaramo umuhanzi w’umunya-Jamaica Lucky Dube yari yakoreye mu Rwanda.

Uyu musore kandi yabyiniye umuhanzi King James mu gitaramo yari yakoreye KBC, anabyinira itsinda rya KGB [Kigali Boys] ryakunzwe mu ndirimbo zitandukanye mu myaka ya 2000.

Iri tsinda ryakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Arasharamye’, ‘Abakobwa b’i Kigali’, ‘Bibi’ n’izindi. Sagara avuga ko kubyinira muri aya mtasinda byagiye bimuhuza n’abahanzi bakomeye.

Uyu musore avuga ko ibitaramo yabyinnyemo byamuhaye kumenyekana muri karitsiye, ahanini bitewe n’uko byanyuzwaga kuri Televiziyo y’u Rwanda yari rukumbi.

Kim'Rugwe na Sagara Solozo batangiye gufashwa na Alain Muku babyiniye igihe kinini

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KIM'RUGWE NA SAGARA SOLOZO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND