RFL
Kigali

Stella Manishimwe yasohoye indirimbo nshya 'Sitwe turwana' ibwira abantu ko abiringiye Imana ihora ibarwanirira- VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/09/2020 18:36
0


Umuhanzikazi Stella Manishimwe Stella uri gukora cyane muri uyu mwaka wa 2020 yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Sitwe turwana' ikubiyemo ubutumwa buhamagarira abantu kwiringira Imana kuko abayiringiye bose ari yo ibarwanirira mu rugamba rukomeye bahanganyemo n'umwanzi satani.



Aganira na INYARWANDA, Stella Manishimwe uzwi cyane mu ndirimbo 'Ni njye wa mugore, yatubwiye icyamuteye kwandika iyi ndirimbo ye nshya 'Sitwe turwana', ati "Nashakaga gusangiza abantu bose ko urugamba turwana n'ubwo rukomeye si urwacu ahubwo Imana ihora iturwanirira. Kuba turiho ni Imana yagiye iturwanirira. Imana ihoza amaso ku bantu bayiringiye kandi bayisunga iteka".

Yakomeje agira ati "Nayanditse nshaka kubwira abantu ko bakwiriye kureka kwiyumva ngo ni twe twageze kuri ibi n'ibi ahubwo umugisha Imana itanga udahari ntacyo twageraho, byose ni Imana ibidufashamo. Twebwe turiturizera Imana nayo igakora. Rero ibyo twagezeho sitwe iyaba atari Uwiteka ntiwari kuronka. Ibyot washoboye sitwe twabishoboye iyaba atari Uwiteka tuba twarananiwe nk'abandi bose. Aho tugeze niyo, ibyo dufite niyo".


Stella Manishimwe asobanura impamvu ataherukaga gukora amashusho y'indirimbo ze, yagize ati "Hanyuma nari maze imyaka itatu ntakora Video nari narafashe umwanya wo gusenga no gusoma ibyanditswe byera rero ndashimira Imana ko yanyumvise ikongera ikampa message nshya, ikampa umurongo mushya, ubutumwa bushya. Sitwe Turwana kandi sitwebwe dutsinda ahubwo Imana iratuyobora ikatujya imbere igasohoza ibyo imitima yacu isaba byose".

Uwiteka ni we ntwari  yacu niwe  nsinzi yacu niwe baraha zacu kandi niwe Bendera yacu. Intsinzi abera twirata niwe wenyine ushyigikira, imigambi yacu akayisohozaaa ni nawe iturwanirira intambara tumenya ndetse n'izo uyamenya. Ni intwari wee andi ni imfura cyane. Ni we twirata aho tugeze, ni we twamamaza kuko intsinzi ye irihariye kandi irahagije ku buzima bwacu". Amashusho y'indirimbo 'Sitwe turwana' ya Stella Manishimwe yatunganyiwe na Karenzo Pro ufatwa nka nimero ya mbere mu Rwanda mu gufata amashusho y'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

REBA HANO INDIRIMBO 'SITWE TURWANA' YA STELLA MANISHIMWE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND