RFL
Kigali

Rayon Sports ikeneye amafaranga mbere y’amategeko cyangwa ikeneye amategeko mbere y’amafaranga?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:11/09/2020 20:20
0


Perezida Paul Kagame mu kiganiro aherutse kugirana na RBA tariki ya 06 Nzeri 2020, yakomoje ku bibazo biri muri Rayon Sports, avuga ko yizeye Minisitiri wa Siporo amuharira ibyo bibazo ngo abikemure kandi ko yumvise inzira yabishyizemo ngo bikemurwe ari nziza, ahubwo ko atekereza ko byakabaye byarakemutse.



Nyuma y’iryo jambo rya Nyakubahwa Paul Kagame, mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 09 Nzeri 2020, mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Minisitiri Munyangaju Aurore yavuze ko ibibazo bya Rayon Sports batangiye kubisesengura bahereye mu mizi, anizeza abakunzi b’iyi kipe n’abanyarwanda ko mu gihe kitarenze ukwezi biba byose byakemutse mu buryo bukurikije amategeko butarimo amarangamutima.

Iyo urebye ibihe Rayon Sports irimo, wumva ugize amatsiko y’gisubizo kizava muri Minisiteri ifite Siporo mu nshingano zayo. Rayon Sports yaranzwe no kugira ubuyobozi bufite amafaranga yakemura ibibazo ariko bitarambye nk'uko twabibonye mu nkuru ibanziriza iyi.

Abakunzi ba Rayon Sports iyo ubabajije igisubizo bakeneye muri uku kwezi usanga badahuriza hamwe kuko bamwe bavuga ko bashaka amafaranga ikipe ikagura abakinnyi, ikanishyura abo irimo amadeni ubuzima bugakomeza ibindi by’inzego bikazaza nyuma.

Abandi nabo bakavuga ko ari cyo gihe cyiza cyo kwicara ikipe ikabamo amavugurura ku buryo yabona ubuzima burambye ikipe ikagira aho ibarizwa, ikagira abayibazwa ntabyo kuvuga ko ukunda ikipe kandi ufite icyo uyishakaho. Ibyo byose nibiboneka basanga ikipe izagira amafaranga kandi ikabaho mu buzima burambye.

Twifashishije bamwe mu banyamakuru bakurikiranira hafi umupira w’amaguru ndetse bagiye babona impinduka zabaye muri iyi kipe ya Rayon Sports ifite imizi i Nyanza, batubwira uko babibona ndetse n'icyo iyi kipe ikeneye mbere hagati y’amafaranga n’amategeko tugendeye mu bihe irimo.

Gakuba Felix Abdul Djabar wakoreye Azam Tv


Gakuba Felix abona ko byose bikenewe ariko hari ikigomba kubanza. Yagize ati ”Buri kimwe kirakenewe ariko ikihutirwa, Rayon Sports ikwiye kubanza kubaka inzego z’ubuyobozi zikurikije amategeko, ibintu bikajya ahagaragara. Iyo ubuyobozi butameze neza niyo watangamo amafaranga ntabwo twamenya amafaranga arakurikiranwa gute,a rakoreshwa gute". 

Yakomeje ati "Ikintu rero cyihutirwa cyanateje ibibazo muri Rayon Sports ni ikibazo cy’imiyoborere. Inzego nizimara kujyaho abanyamurwango bazicara barebe n’iki cyatuma twongera kubana neza n’abaterankunga bacu kandi tugasubirana amafaranga Rayon Sports yahoranye? Rayon Sports ifite ikibazo cy’amikoro ariko ikagira ikindi cyibazo cy’ikigugu mu nzego zayo".

Mihigo Saddam umunyamakuru wa Halftime.rw


Ku ruhande rwe avuga ko ikibazo cya Corona cyavangiye Munyakazi naho ntagikuba cyari cyacitse, akomeza avuga ko ku bwe abona ikipe ikeneye amafaranga. Yagize ati ”Muri uku kwezi icyizere Munyakazi yari afitiwe cyongeye gutakara ubwo ananirwa kugura Muhadjiri ariko abura amafaranga. Nk'ubu uwaha Munyakazi Miliyoni 100 Frw akagura abakinnyi ndetse akanahemba, amahane n’udutsiko twumva ntabwo mwamenya aho birengeye. Njye ndumva inzego zaza nyuma kuko ikipe icyeneye kwishuya Ivan Minnaert ndetse na Mbusa Kombi Billy kandi ibi byose bikeneye amafaranga.”

David Mugaragu umunyamakuru wa RBA


We avuga ko Rayon Sports ifite ikibazo kimwe kitari gukora neza ariho hari ikibazo gikomeye. Yagize ati ”Ikipe igira ibice bitatu ari byo ubuyobozi, ubucuruzi ndetse n’igice cy’ikipe tubona mu kibuga, ibi rero harimo ikibazo cyangiritse ari cyo cy’umuyobozi kandi niyo wagira amafaranga angana gute, ntacyo yakumarira udafite ubuyobozi buhamye busenyera umugozi umwe. Na buriya amafaranga arahari ariko kuba ubuyobozi budasenyera umugozi umwe niyo mpamvu ubona amafaranga yabuze. Babanze bubake inzego ubundi amafaranga azaza nyuma.”

Ephrem Kayiranga akorera Radio na Tereviziyo bya Flash


Mu kiganiro twagiranye na we ntabwo ajya kure ya Gakuba kuko avuga ko yaba amafaranga ndetse n’amategeko, abona byose bicyenewe. Ati”Amategeko yo mbona atari cyo kibazo ahubwo ubwumvikane bucye no kudahuza ni cyo kibazo. Amategeko avugwa, bamwe mu bagize Rayon Sports bayica bayazi. Ku ruhande rw’amafaranga ho ugendeye ku bihe bagezemo barayakeneye cyane gusa nanone, abafana ikipe ifite abaterankunga bayo, haramutse hari umuntu ureberera ubuzima bw’ikipe atari umuntu ukora ku giti cye, amafaranga Rayon Sports ifite yabatunga.

Amategeko arahari ahubwo se umuntu uzayashyira mu ngiro, umuntu uzatanga umutuzo mu ikipe, arahari? Dufatiye urugero kuri Mukura, aho ikipe ishobora kugira umuntu uyireberera ubuzima bwayo bwose, akamenya umunsi ku munsi ikibazo cy’ikipe urumva ko uwo muntu aba atandukanye n’umuntu ukorera inyungu ze.

Abasomyi b’InyaRwanda.com twababajije uko babyumva dukoresheje imbuga nkoranyambaga zacu nka Facebook na Instagram, dukoresheje impuzandengo urasanga benshi ari abashaka ko hakihutishwa amategeko amafaranga akaza nyuma. Abatoreye kuri Instagram ko Rayon Sports ikeneye mbere na mbere amategeko ni 51% naho abatoye ko iyi kipe ikeneye mbere na mbere amafaranga ni 49%.


Uko amatora yabereye kuri Instagram ya inyaRwanda yarangiye nyuma y'amasaha 24

Uwitwa @Adjabu yatanze igitekerezo cye kuri Instagram yacu ati” Erega amategeko yagaragaye ko afite ikibazo kubera nta noti zari zihari. Inzara yenda kwica abakinnyi Aya mategeko nimeza ariko akari mu nda ni ko gatuma ikirenge gitera umupira, so amafaranga ni yo y'ingenzi kuko ibi bibazo bizakemurwa n'amafaranga”

Uwitwa @Dsinzinkayo yagize ati ”Ikeneye amafaranga kuko na Sadate abonye cashi agakemura ibibazo byose ikipe yayishyira ku murongo hagashyirwaho amategeko ariko ibibazo by'imyenda byamaze gukemuka”. Muganwa Steven Murangira na we ati ”Kuba nta mafaranga bafite ni ukubera management ya fake, nibabona umuyobozi muzima amafaranga aragwa nk'imvura”.

Uwitwa @Mbarushimanayaci yavuze ko Rayon Sports ”Ikeneye amategeko kuko amafaranga yo abayatanga ntaho bagiye.” Uwitwa @land__lee na we yagarutse ku bijyanye n’amategeko ati ”Amategeko mbere na mbere kugira amafaranga aze, ahari umutekano nta kibazo gihari”.

Byiringiro Paule anyuze kuri paji yacu ya Facebook yagize ati ”Ikeneye amategeko! Nta mategeko ahamye se ahari amafaranga yaza bakayanyereza nk'uko ababanjirije Sadate babikoraga, byagenda gute? Ni uko Imana mu kubikemura yatwihereye umuntu w'intwari Sadate udashaka amaramuko mu ikipe nka ba Runigababisha, Claude, Gacinya, Martin...n'abandi muzi!"

Yakomeje agira ati "Sadate n'ubwo yagenda, yagaragaje ko ari umugabo n'uko Satani ahora arwanya ibyiza gusa ariko ukuri kuraryana tu ntibagisinzira ni ukwirirwa mu bugambanyi gusa!”. Niyonsenga Egide we yagize ati ”Icya mbere ni amategeko kubera ko ayo mafaranga n'iyo yaboneka n'ubundi ntacyo yamara kuko management yayo ntayo kuko ubuyobozi buriho ntibwashobora kuyajera”.

Soma ibitekerezo abafana banyujije kuri Facebook na Instagram bya InyaRwanda

Umwe ati "Ikeneye gahunda inoze ibindi bizaza ni ukuri"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND