RFL
Kigali

Umupolisi yitabye Imana akimara gukubita urushyi umugabo udasanzwe

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:11/09/2020 15:54
0


Umupolisi wo mu gihugu cya Kenya ahitwa Malava yituye hasi ahita apfa nyuma yo gukubita urushyi umugabo w’igikwerere.



Uyu mupolisi yitwa Remko Madowo, yari yasubiye muri aka gace ajyanywe no gufata imitungo ye yari yasizeyo ubwo yimurirwaga gukorera mu kandi gace.
 

Mbere y’uko atangira gupakira ibikoresho bye, yagiye mu isantere ahahurira n’umugabo amukubita inshyi uwakubiswe inshyi yahise yiruka, nyir'ukumukubita ahita yikubita hasi araraba nk’uko byemezwa n’abaturage babonye uko byagenze.

 

Abaturage bahise bajyana uyu mupolisi kwa muganga, bakimugezayo abaganga bo ku bitaro bya Malava bababwira ko uyu mupolisi yashizemo umwuka.

 

Ishami rya polisi ya Kenya rikora iperereza ku byaha ryahise ritangira iperereza kugira ngo hamenyekane ikishe mugenzi wabo.

 

Umurambo wa Madowo wajyanywe ku bitaro bya Kakamega gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

 

Ntabwo haramenyekana ikishe uyu mupolisi mu by’ukuri gusa ibitekerezo by’abantu ku mbuga nkoranyambaga byinshi biravuga ko uyu mugabo wakubiswe ashobora kuba yari afite imbaraga zidasanzwe.

 

Source: Operanews 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND