RFL
Kigali

Ibibazo by'urudaca kuri Greenwood wa Manchester United: Azajya akora imyitozo ari wenyine

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:11/09/2020 11:03
0


Rutahizamu wa Manchester United Mason Greenwood yasabwe kujya akora imyitozo wenyine, kandi agacunga abandi bavuye ku kibuga, akobana kuza mu myitozo mu gihe kingana n'icyumweru.



Nyuma yaho Mason Greenwood ndetse n'umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Manchester City Phil Foden birukanwe mu ikipe y'igihugu nyuma yo gusanga bazanye abakobwa aho ikipe yari icumbitse, uyu mukinnyi w'imyaka 18 yaje kugaruka mu Bwongereza aho asanzwe aba.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo ubuyobozi bwa Manchester United bwabwiye Mason Greenwood ko azajya akora imyitozo wenyine kandi akayikora nyuma y'uko imyitozo isanzwe izajya iba imaze kurangira.


Greenwood yirukanwe amaze guhamagarwa bwa mbere mu ikipe y'igihugu

Uyu mwanzuro Ubuyobozi bwa Manchester United buwufashe ku bw'impungenge z'uko ubwo Greenwood yahuraga na bariya bakobwa, ashobora kuba yaranduye Coronavirus ariyo mpamvu agomba kujya mu kato. Greenwood ntazakina umukino wagishuti Manchester United izakinamo na Asto villa mu mpera z'iki cyumweru bitegura shampiyona bazatangira bahura na Crystal Palace tariki 19 Nzeri 2020.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND