RFL
Kigali

Injira mu buzima bw’urukundo n’urugo rwa Papy Sibomana n’umukunzi we - VIDEO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/09/2020 20:49
0


"Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akabana n'umugore we akaramata, bakaba umuntu umwe" – Aya magambo aboneka mu Itangiriro 2:24. Imana yahuje umutima wa Papy n'uwa Housnat, uba umwe, byabaye isoko y'ibyishimo n'umunezero mu muryango.



Nyuma y’imyaka itatu Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ n’ikipe ya Police FC, Patrick Sibomana Papy arushinze na Uwase Housnat, ubuzima bwarahindutse ariyuburura aba mushya mu mico n’imyifatire, kuri ubu arashimwa ubutwari n’urubavu rwe.

InyaRwanda.com yasuye umuryango wa Papy Sibomana, utuganiriza ku rugendo rw’urukundo rwabo kugeza bashinze urugo bakaba umwe, bakanibaruka umwana w’umukobwa w’imfura witwa Mia.

Papy Sibomana na Uwase Housnat bibarutse umwana w'imfura w'umukobwa bamwita Mia

Papy na Housnat batubwiye ku buzima bw’urukundo rwabo, kuva umunsi wa mbere bahurira ku ishuri bataziranye, baza gukundana rurakomera kugeza magingo aya. Hari byinshi Housnat yamenye atari azi kuri Papy, icyo Papy yakundiye umukunzi we kurusha ibindi byose ndetse n’uburyo babanye nyuma yo kurushinga.

Uwase Housnat avuga ko impamvu yakunze Papy ari uko ari umugabo uzi ubwenge kandi wuzuza inshingano ze neza

Byinshi ku rukundo n’ubuzima bwa Papy sibomana n’umukunzi we urabisanga muri iki kiganiro:







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND