RFL
Kigali

Abahanzi 10 bakanyujijeho muri muzika Nyarwanda bikarangira baburiwe irengero

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:12/09/2020 12:25
0


Umuziki ni hamwe mu ho umuntu yigaragariza akamamara cyane bigatinda, ubutumwa, injyana n’umudiho ni bimwe mu bigenderwaho igihandano gisakara mu mitima ya benshi. Mu Rwanda dufite abahanzi 10 bakunzwe cyane mu myaka yatambutse ariko batakivugwa mu ruhando rwa muzika.



Ese ni iki kibitera? Umuziki ni ubucuruzi nk’ubundi, iyo ibihangano byawe byakunzwe biragutunga mu buryo bushimishije, ariko mu myaka yatambutse washoboraga gusohora igihangano kigakundwa ariko ntikigutunge kubera ko nta mafaranga menshi washoboraga kwishyurwa binyuze ku mbuga zicuruza amashusho nka Youtube n’izindi. Aba bahanzi 10 bazimiye usanga abakunzi babo bakibatekereza ariko bo nta bushake bigeze bagira bwo guhindukirira muzika.

Iyo witegereje neza usanga buri mwaka hazamuka abahanzi bakamenyekana, abari kuvugwa icyo gihe bakaba bibagiranye gato. Kugira ngo ukomeze wigarurire imitima ya benshi muri muzika, ibanga ni iri “Gukora cyane no gutanga ubutumwa bwiza, umuziki ubyinitse kandi uryoheye amatwi”. Aba bahanzi barabikoze mu gihe cyabo ariko bagera aho bacika intege burundu. Bakunzi ba Muzika, reka twiyibutse abahanzi 10 bakanyujijeho ubu bibagiranye.

1.Makonikoshwa

Inyarwanda.com

Iyo uvuze izina Makonikoshwa, abenshi bahita bumva indirimbo ze bafashe mu mitwe. Uyu muhanzi yagize umuriri ukomeye mu Rwanda mu myaka ya 2005. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo ‘Agaseko’, ‘Bonne Anne’, ‘Nkunda kuragira’ n’izindi nyinshi. Uko iminsi ihita indi igataha ni ko arushaho kwibagirana kandi yarakundwaga n’abantu b’ingeri zose.

2. Ciney


Umuhanzikazi Uwimana Aisha uzwi ku izina rya Ciney nawe yaburiwe irengero muri muzika. Ciney yari yarigarurye imitima ya benshi mu ijwi ryiza cyane no mu ndirimbo zibyinitse kandi zuje ubutumwa. Yamenyekanye mu ndirimbo yise “Igire”, aho agira inama abakobwa n’abandi b’igitsinagore batwawe n’irari ryo kurarikira iby’abahungu cyangwa abagabo. Yamenyekanye kandi mu ndirimbo nka; 'Ngwino Nkwereke', 'Tuma Bavuga', 'Dogini' n’izindi

3. Elion Victory

Marita By Elion Victory Ft Kamichi (inyarwanda.com) - YouTube

Elion Victory, yakoze amateka akomeye mu ruhando rwa muzika Nyarwanda, gusa kuri ubu nawe amaze kwibagirana kandi yari ari mu bahanzi b’abahanga kandi bakunzwe cyane. Yari afite umwihariko wo kuririmba anicurangira ibicurangisho by’umuziki birimo Gitari n’ibindi. Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka ‘Marita’ (yakoranye n’umuhanzi Kamichi), ‘Amafaranga’, ‘Mbwiza ukuri’ n’izindi nyinshi.

4. Miss Shanel

Miss Shanel | Music In Africa

Umuhanzikazi Nirere Ruth uzwi cyane nka Miss Shanel ku mazina y’ubuhanzi, ni umwe mu bakanyujijeho mu myaka yatambutse mu ndirimbo z’urukundo. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka; “Ndarota”, "Ngukunda Byahebuje", "Nakutaka" n’Izindi. Kuri ubu ntacyumvikana cyane mu muziki nk'uko byahoze.

5. Miss Jojo

Abagore b'indashyikirwa mu ruhando rw'imyidagaduro nyarwanda | celebz Magazine

Umuhanzikazi Uwineza Josiane wamamaye mu myaka ya 2010 nka Miss Jojo, ari mu bahanzi bigaruriye imitima ya benshi mu gihe cye, akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo zakunzwe na benshi harimo nka ‘Mbwira’ , ‘Ndi nde’, Bereterida n’izindi. Umuziki yakoraga wagize ingufu kuva mu mwaka wa 2007 kugera muri 2012 ari nabwo yari amaze gushyira ahagaragara Album ebyiri, iyitwa "Genesis" n’iyitwa "Woman". Kuri ubu ari mu bahanzi baburiwe irengero mu muziki.

6. Dr Claude

Bite bya Dr Claude? Menya aho ari kubarizwa n'ibyo - Inyarwanda.com

Urubyiruko cyane cyane wasangaga baririmba indirimbo z’uyu muhanzi, Dr. Claude kubera uburyo zari zikunzwe cyane. Iyamuremye Jean Claude wamamaye nka Dr. Claude yabaye umuhanzi ukomeye cyane aho yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo; 'Igikara' (Niyo yamugize uwo ariwe)  'Terefone', 'Contre Succes’, ‘Baramujyanye’, ‘Yebaba we’, n’izindi.

7. Puff G

Puff G

Umuziki w’uyu muhanzi warakundwaga cyane. Puff G yari umuhanga mu buryo bwo gutwara ijwi rye bamwe babyita “guhogoza”, twavuga ko we yaburiwe irengero mbere na kare, kuko tuvuze ko amaze hafi imyaka 9 azimiye muri muzika ntabwo twaba duhabanye n’ukuri. Muri iki gihe Puff G asa n’uri kongera kwiyerekana muri muzika. Puff G yigeze no kwinjira mu gutunganya amajwi n'amashusho.

8. FearLess

Urutonde rw'abahanzi nyarwanda bakurikirwa n'abantu benshi kurusha abandi kuri Instagram-eachamps.rw

Niyonsenga Keza Amina wamamaye nka Fearless Keza ni umuraperikazi wari utangiye kwerekana imbaraga zidasanzwe muri muzika. Ni umwe mu bagiye bakangaranya benshi mu bihe bitandukanye mu gihe yari akiri mu bagezweho mu muziki mu myaka ya 2010. Aherutse kuvuga ko agarutse mu muziki ariko na n'ubu ntarigaragaza nka Fearless benshi bazi mu myaka yatambutse.

9. Young Junior

young junior

Young Junio yaje kwinjira muzi muzika mu mwaduko wa Diplomate ubwo yari mu bahanzi bagezweho mu Rwanda. Yumvikanye cyane mu ndirimbo yitwa ‘Umucakara w’ibihe'. Kuri ubu Young Junior ari mu bahanzi baburiwe irengero mu muziki.

10. Sandra Miraj

Umuhanzikazi, Sandra Miraj. ni umwe mu bahanzikazi b’Abaraperi bari bakomeye mu myaka ya 2015 mu Rwanda mu njyana ya Hip Hop na Afro Hip Hop. Mu gihe cy’imyaka isaga 4 ishize uyu muhanzikazi ntabwo ari kwigaragaza mu muziki. Ari mu bahanzikazi batinyutse injyana ya Hiphop kuko mu gihe cye iyi njyana yakorwaga n’umugabo igasiba undi. Umukobwa wayigaragaragamo benshi baratungurwaga. Sandra yamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa “Brenda” yakoranye na Bruce Melody.

Abahanzi batakivugwa mu ruhando rwa muzika ni benshi ariko twagarutse kuri aba 10 n'ubwo ku rutonde dufite hariho abahanzi benshi cyane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND