Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ Jacques Tuyisenge, uherutse gutandukana n’ikipe ya Petro de Luanda yakiniraga, biravugwa ko yamaze kumvikana n’ikipe ya APR FC yemera kuyisinyira amasezerano y’imyaka ibiri aguzwe akayabo k’ibihumbi 40 by’amadolari.
Nubwo ntacyo ubuyobozi bwa APR FC buratangaza, gusa amakuru akomeje gucicikana hirya no hino avuga ko abari hafi y’ubuyobozi bwa APR FC bemeza ko uyu rutahizamu wabiciye bigacika muri Gormahia yamaze gusinyira iyi kipe y’ingabo z’igihugu yifuza kugera mu matsinda ya CAF Champions League mu mwaka utaha.
Amakuru agera ku Inyarwanda avuga ko ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki 09 Nzeri aribwo Jacques Tuyisenge yasinye imyaka ibiri muri APR FC aguzwe ibihumbi 40 by’amadolari, akazajya ahembwa ibihumbi 4500 by’amadolari buri kwezi.
Nyuma yo gutandukana na Petro de Luanda, hatangiye kuvugwa amakipe menshi yifuza Jacques arimo ayo mu karere, mu bindi bihugu byo muri Afurika ndetse na APR FC yo mu Rwanda.
APR FC ifite intego zikomeye mu mwaka utaha w’imikino haba mu Rwanda ndetse no mu mikino nyafurika, byavuzwe ko yifuza kugura ba rutahizamu babiri b’abanyarwanda barimo Jacques Tuyisenge na Kagere Meddie kugira ngo igere kuri izo ntego yiyemeje.
APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2019-2020, ikaba izasohokera u Rwanda mu irushanwa rya CAF Champions league.
Jacques yatandukanye na Petro de Luanda yakiniraga
Jacques yanditse amateka akomeye muri Gormahia yo muri Kenya
TANGA IGITECYEREZO