Ni kenshi cyane abantu bakora utuntu tudasanzwe benshi bakabifata nk’ibitabaho ku muntu waba utekereza neza. Umugabo ukomoka mu gihugu cy’Afurika y’Epfo yatunguye abantu batari bake ubwo yakoreshaga inama y’igitaraganya ihene ze akazisaba imbabazi ukuntu zaraye zitabonye ubwatsi bwo kurya bityo zikaburara.
Ku
mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho yerekana uyu mugabo ari mu nama n’ihene
ze, aya mashusho akaba yasakajwe n'umugabo ukoresha urukuta rwa Twitter witwa Cherrol Ngobese, mu rukerera rwo
ku wa Gatatu tariki 2 Nzeri 2020 nawe yashyize hanze aya mashusho yerekana
uburyo uyu mugabo yayoboye Inama bya nyabyo atari bimwe byo gukabya.
Umugabo yakoranye inama n'Ihene ze
Mu nkuru y’ibinyamakuru bitandukanye birimo, Tuko,, Bavuga ko izi nyamaswa (Ihene yoroye) zitabiriye inama mu mutuzo zidasakuza, zabanguye amatwi zigiye kumva icyo umuyobozi wazo azibwira.Muri iyi nama uyu mugabo yaciye bugufi azisaba imbabazi ko yaziraje ubusa kubera gutaha amasaha yo kujya kwahira ubwatsi yarangiye, azizeza ko mu gihe gito zibasha kubona ibyo zirya byihuse.
Mu
magambo ye yagize ati” “Ubu turi mu nama.Nabahamagaye muri iyi nama rero kugira ngo
mbamenyeshe ko ntarabona ubwatsi bwanyu. Ejo nageze mu rugo nkererewe sinabasha
kujya kugura ubwatsi murya.Ubu rero ngiye muri Stanger (agace ko mu majyaruguru y’umujyi
wa Durban) ndebe ko nabagurira ubwatsi.Ndakeka munyumvise mwese”.
Abantu
benshi bemeza ko uyu mugabo ari umuhanga kubona abasha kuvugana n’inyamaswa
yaba afite impano yihariye.
Src:tuko,UGC,Ghgossip.
TANGA IGITECYEREZO