Mu gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 kiri kwibasira ubuzima bwa benshi, bamwe bagapfa, abandi bakaremba n'ubwo abenshi bayikira, u Rwanda rwafashe iya mbere ko umuntu wese winjiye mu gihugu agomba gupimwa agashyirwa mu kato, ibyabaye ku Munyamidelikazi w’icyamamare ku Isi, Charly Jordan maze agashyirwa mu kato mu buryo atishimiye.
Charly Jordan, ni icyamamare muri TikTok akaba no mu
bayikoresha cyane kuko aba mu itsinda rya “Tik Tok ClubHouse”. Ni umunyamideli
ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ukurikirwa n'abarenga Miliyoni 3.3 kuri Instagram. Kuri ubu yasabye imbabazi z'uko yitwaye mu Rwanda akijujutira Guverinoma y'u Rwanda nyuma yo gushyirwa mu kato k’iminsi 4 ubwo yakandagiraga ku butaka bw’u Rwanda aje mu bukerarugendo.
Uyu munyamideli w’imyaka 21 y’amavuko, Tariki 5 Nzeli 2020 ni bwo yagiye ku rubuga rwa Tik Tok yerekana amarangamutima ye arira avuga ko yanduye Covid-19, ashimangira ko ava iwabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari muzima na cyane ko ngo yari yipimishije inshuro nyinshi ariko yagera mu Rwanda agasanga yanduye Covid-19, agashyirwa mu kato k'iminsi 4.
Tuharutse ku cyari cyamuzanye mu Rwanda, Charly Jordan yari yaje mu Rwanda ari kumwe n’itsinda rishinzwe kubungabunga ingagi. Muri ibyo bikorwa yavuze ko we n'inshuti ze bambaraga agapfukamunwa neza, bakurikiza ingamba zo kwirinda, kandi bakurikiza ingamba z'umutekano nyuma yo kugera mu Rwanda. Akimara kugera mu Rwanda, bakamusangamo Covid-19, bahise bamushyira mu kato.
Nyuma y’iminsi 4 barongeye baramupima basanga nta Covid -19 afite, bamubwira ko habayeho kwibeshya, ibintu atishimiye na gato ari nayo mpamvu yatangaje amagambo atari meza na mba aho yari yijunditse bikomeye u Rwanda. Kuri Instagram ye, Charly Jordan avuga ko nta kintu na kimwe yakunze icyo gihe haba abantu, ibiryo yahabwaga n’ibindi. Kuri ubu ariko yamaze gusaba imbabazi z'ibyo yatangaje n'uko yitwaye ari mu Rwanda.
Amashusho yari yashyize kuri Tik Tok yaje kuyavanaho atangaza ko yuzuyemo
amarangamutima menshi kandi nta muntu ashaka kubabaza. Avuga ko yicuza kuba
yarakoze ingendo mu bihe bibi by'icyorezo cya Covid-19, bityo ko atazongera gukora amakosa nk'ayo. Abantu bakoreshwa Twitter bamwibasiye bamubwira ko ari we wakoze amakosa yo
gukora ingendo mu bihe bitemewe.
Yasobanuye impamvu Video ya Tik Tok yayikuyeho
Mu nkuru ya Daily Mail ho, uyu munyamiderikazi akomeza
avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yamukuye mu bandi maze imushyira mu kato kandi
atabasha kubaho muri ubwo buryo, akemeza ko byari biteye ubwoba kuba wenyine.
Charly Jordan umwe mu banyamideli bakomeye ku Isi
Charly Jordan yasabye imbabazi z'uko yitwaye ubwo yashyirwaga mu kato mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO