RFL
Kigali

U Rwanda rwahawe iminsi 5 yo kwemeza ko ruzitabira Miss Universe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/09/2020 7:49
0


Abategura irushanwa rya Miss Universe ku Isi bahaye iminsi itanu u Rwanda yo kwemeza ko ruzitabira iri rushanwa rizaba mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2021.



U Rwanda ruri mu bihugu byemerewe guhagararirwa mu irushanwa rya Miss Universe rimaze imyaka 68 ritangijwe.

Umuyobozi wa 1000 Group Ltd iri gutegura iri rushanwa, Nsengiyumva Alphonse, yabwiye INYARWANDA ko bitoroshye ko mu minsi itanu baba bamaze kwemerera ubuyobozi bwa Miss Universe ko bazitabira irushanwa.

Ati “Haracyari imbogamizi nyinshi kubera iki cyorezo cya Covid-19.” Uyu muyobozi ariko yavuze ko umukobwa wumva afite ubushake bwo kwitabira iri rushanwa yabibamenyesha anyuze kuri email: rwandamissuniverse@gmail.com

Nsengiyumva yanavuze ko basabwe ko mbere ya tariki 31 Ukuboza 2020, bazaba bamaze gutangaza umukobwa uzahagararira u Rwanda muri Miss Universe.

Ati “U Rwanda rurasabwa kuba rwatoranyije uzaruhagararira bitarenze tariki 31 Ukuboza 2020. Rurasabwa kandi kumenyekanisha niba ruzahagararirwa bitarenze tariki 15 Nzeri 2020.”

Nsengiyumva avuga ko umukobwa uzemererwa guhagararira u Rwanda agomba kuba afite imyaka iri hagati ya 20 na 28 kandi yararangije kaminuza. Agomba kuba areshya na 1.70 atarengeje ibiro 70.

Umukobwa wegukana iri kamba ahabwa miliyoni 1 y’amadorali n’inzu yo guturamo mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu 2019 iri rushanwa ryegukanwe na Zozibini Tunzi wo muri Afurika y’Epfo. Ni mu birori byabaye ku wa 08 Ukuboza 2019 bibera mu nyubako ya Tyler Perry Studios muri Atlanta ho muri Amerika.

Uyu mukobwa yambitswe ikamba asimbura Catriona Gray wo muri Philippines wari umaranye umwaka iri kamba.

Miss Universe yatangiye mu 1952 itangizwa na kompanyi yakoraga imyenda mu mujyi wa California yitwaga Pacific Mills.

Iri rushanwa ryaje kujya mu biganza bya Kayser-Roth nyuma Gulf+Wesern mbere y'uko rivugururwa na Donald Trump mu 1996, ubu rikaba ritegurwa na WME/IMG.

Miss Universe iri mu marushanwa y’ubwiza ane akomeye ku Isi nka Miss World, Miss International na Miss Earth.

Zozibini wo muri Afurika y'Epfo yegukanye ikamba rya Miss Universe ahigitse abakobwa 89 bari bahatanye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND