Uwuhagarariye mu mategeko umutoza Mbusa Kombi Billy, yandikiye ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda abasaba ko bakongera bakabishyuriza amafaranga Rayon Sports ibamazemo imyaka isaga itanu.
Nyuma yaho tariki 02 Ugushyingo 2015 akanama kategetse Rayon sports kwishyura Kombi Billy amaranga angana na 1.200.000 Frw. Gusa kuva ubwo nk'uko uru rwandiko rubivuga iyi kipe yatereye agati mu ryinyo. Mbusa Kombi Billy abaye umutoza wa kabiri wishyuza Rayon Sports amafaranga imubereyemo ndetse akanayijyana mu nkiko nyuma ya Ivan Minnaert wishyuza iyi kipe ikomoka i Nyanza akayabo ka 13.000.000 Frw.
TANGA IGITECYEREZO