RFL
Kigali

Ntibisanzwe: Ku myaka 62 asoje Kaminuza n’amanota y’ikirenga ahita yinjira mu muziki! Twamusuye - VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:9/09/2020 17:38
0


Mukankusi Jeanne usoje Kaminuza ari umunyeshuri ukuze mu bandi kandi akagira amanota y’ikirenga, mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda TV yavuze ko yinjiye mu muziki mu rwego rw’ivugabutumwa cyane cyane rishingiye ku bitangaza Imana yamukoreye yibwiraga ko bitashoboka.



Mu kiganiro cy’iminota mirongo itatu n’umunani n’amasegonda makumyabiri n’atatu, Mukankusi Jeanne winjiye mu muziki n'umuhungu we Pacifique Imanishimwe uzwi cyane ku izina rya Paccy, yibanze cyane ku buhamya butangaje bwafasha benshi, ashimangira ko Imana tutabona ihari kandi ifite ububasha. 

Uyu mukecuru w’abana 12 utuye mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, mu buhamya butangaje yagarutseho ni uburyo yize Kaminuza ashaje, ari we mukuru mu bandi banyeshuri kandi akagira amanota meza. Ati "Narize Dipolome irabitse hariya nasoje mfite mirongo itandatu n'umwe (imyaka), nagize amanota y'ikirenga".


Mukankuzi Jeanne winjiye mu muziki n'umuhungu we Pacifique Imanishimwe

Mukankusi wasoje Kaminuza umwaka ushize mu bijyanye n’imiyoborere yakomeje avuga ko yajyaga kwiga abyinubira kuko yari afite imyaka y'abajya mu kiruhuko cy’izabukuru ariko Imana ikamubuza gucika intege kuko yari yaramusezeranije ko agomba kuzayikorera. Kujya kwiga nabyo ni ubundi buhamya burebure bukubiyemo uko yabonye umuntu umurihira wari uvuye mu Bubiligi kandi mu buryo atazi.

Bukubiyemo kandi uko yashatse kurya amafaranga y’ishuri yahabwaga kwiga akabihagarika, gusa kubera gusenga iki gishuko yaragitsinze. Magingo aya yinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana abifashijwemo n’umuhungu we Pacifique Imanishimwe usanzwe ari umucuranzi n’umuririmbyi muri korali. Uyu muhungu we yabwiye InyaRwanda TV ko ubu bafite umushinga wo kujya baririmba kandi banacuranga indirimbo zo mu gitabo ku buryo bigira akamaro.


Imanishimwe Pacifique ari kwigisha umubyeyi we gucuranga gitari

Ati ”Nabonye ari ibintu bifite umusaruro ubona ko bizaba ivugabutumwa rikomeye cyane”. Yakomeje avuga ko video ya mbere bakoze ariyo yatumye bamamara ku mbuga nkoranyambaga ndetse ayo mashusho akaba yarasakajwe n’ibyamamare birimo Aline Gahongayire, umuhanzi Emmy ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi. Uyu musore ari kwigisha nyina gucuranga gitari ku buryo ubu amaze kugera ku rwego rwiza.

Uyu mubyeyi n’umuhungu we bose wakurikirana ibikorwa byabo kuri Youtube channel zabo ari zo: Mukankusi Jeanne, Pacifique Imanishimwe.

REBA IKIGANIRO KIZA TWAGIRANYE NA MUKANKUSI N'UMUHUNGU WE


VIDEO: Aime Filmz






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND