RFL
Kigali

B-Threy yavuze uko umubano we na Bushali uhagaze no kwisanga mu ndirimbo imwe “Amabara” ya Amalon

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:9/09/2020 11:56
0


Mu ruhando rwa muzika bamwe bagiye barangwa no kutumvikana, umwiryane no kudatezanya imbere. Mu njyana ya Hip Hop cyane cyane usangamo urunturuntu rimwe na rimwe rukarangira. Ubu, umuhanzi umaze kugira izina rikomeye mu njyana ya Hip Hop, B-Threy yishimira umubano we na mugenzi we Bushali.



Aba basore bombi, ni abaraperi mu njyana ya Kinya Trap, ubu twavuga ko ari bo bahetse iyi njyana mu Rwanda, bakuriye mu itsinda rimwe rya Green Ferry inzu iteza imbere abahanzi b’abanyempano muri Hip Hop. Mu mwaka wa 2016 ni bwo iyi nzu yatangiye kwegeranya abanyempano b’iyi njyana. Amalon, Bushali, B-Threy, Slum Drip, Prime n’abandi bari muri Green Ferry.

B-threy yanenze abahanzi baba star Ko indirimbo barimo gukora zirimo ibintu  by'ubusambanyi. | AHOBITE

Umuhanzi B-Threy

Muri Green Ferry, B-Threy na Bushali ntabwo bavugaga rumwe aho barebanaga ay’ingwe. Tariki 8 Nzeli 2020 ni bwo Amalon yashyize hanze indirimbo yahurije hamwe abahanzi bagera kuri 4 nawe wa Gatanu, mu ndirimbo yise “Amabara”. Abahanzi bayigaragaramo harimo; Bushali, B-Threy, Alyn Sano na Marina. Igisohoka bamwe bibajije niba B-Threy na Bushali basigaye bahuza mu mibanire no gushyigikirana.

INYARWANDA.COM, iganira na B-Threy, uyu muraperi yahamije ko ubu nta mwuka mubi uri hagati yabo ahubwo ko barangwa n’urukundo rwinshi, gusabana, gushyikigirana, kubana mu mahoro no kugirana inama.

B-Threy ati: “Ubu navuga ko Bushali turi abavandimwe bakundana bashyigikirana, ni byo umwuka mubi wigeze gututumba turi muri Greeen Ferry ariko nakubwira ko ibyo byarangiye cyera, ni umuntu wanjye wa hafi ubyumve, ntawakwifuriza ikibi mugenzi we, turaganira ibitagenda tugakosorana muri rusanjye, mbese ibintu ni amahoro n’umudendezo hagati yanjye na BushaIi”.

Rapper Bushali's New Album to Explain the Jail Experience – KT PRESS

Umuhanzi Bushali

Mu guhurira mu ndirimbo imwe ya Amalon yitwa “Amabara”, avuga ko ari ikintu cyiza cyane yishimiye ari nabwo yaboneyeho gushimira Dj Pius wagize uruhare runini mu guhuza aba bahanzi bahurire hamwe baririmbe. Dj Pius ubusanzwe ni we ureberera inyungu umuhanzi Amalon.

Ati: "Kwisanga muri iyi ndirimbo ‘Amabara’ byaranshimishije cyane kuko ni indirimbo ifite ubutumwa n’icyo yigisha rubanda, ndanashimira Dj Pius wagize iki gitekerezo cyo kuduhuriza hamwe, ni umuntu mwiza cyane kandi ukunda impano, ukunda amahoro aho ari hose akishimira ko muzika Nyarwanda yatera imbere, ndamushimiye cyane mbikuye ku mutima”.

Kontrola ya Amalon

Umuhanzi Amalon uri kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘AMABARA YA AMALON FT BUSHALI, B-THREY, MARINA & ALYN SANO


  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND