Kuva muri Werurwe uyu mwaka icyiza cya Coronavirus cyagera mu Rwanda, ibikorwa byose bya siporo byahise bihagarara bituma amakipe atandukanye asaba abakozi bayo gusubira mu miryango yabo. Iyi kipe yambara iroza n'umweru igomba gutangira nayo imyiteguro ya shampiyona y'icyiciro cya mbere umwaka w'imikino 2020-21 uzatangira mu Ukwakira ntagihindutse.

Mu kiganiro kuri telephone twagiranye na Rebero Emmanuel ushinzwe ubuzima bw'ikipe, yabwiye INYARWANDA ko nta yindi mpamvu yatumye batumizaho abakozi bayo, ahubwo bashaka ko abakinnyi bagomba kuba bari hafi bisuganya ku kijyanye n'ubuzima ubundi inama y'abaminisiri yakwemeza ko amakipe atangira imyitozo bagahita batangirira rimwe.
Umwaka ushize w'imikino 2019-2020 Sunrise FC itozwa na Moses Basena, yarangije ku mwanya wa 7 n'amanota 30

Moses Basena we yamaze kugera i Nyagatare