Urukiko rwo mu mujyi wa Lahore rwakatiye umugabo w’umukiristu igihano cy’urupfu azira koherereza umukoresha we ubutumwa buharabika idini ya Islam nyuma y’uko umukoresha we amusabye ko yahindura idini asengeramo akajya muri Islam.
Kuwa Kabiri w’iki cyumweru Asif Pervaiz w’imyaka 37 y’amavuko yakatiwe igihano cy’urupfu mu rukiko rukuru rwo mu mujyi wa Lahore mu murwa mukuru wa Pakistan, nyuma y’imyaka 7 yari amaze muri gereza azira guharabika idini ya Islam.
Uyu mugabo mu rukiko yahakanye ibyaha byose
yashinjwaga gusa yavuze ko nyuma yo gusezera mu kazi ke yakoreraga mu ruganda,
uwahoze ari umukoresha we Bwana Muhammad Saeed Khokher yagerageje kumwumvisha
ko agomba guhindura idini asengeramo akanjira mu idini ya Islam.
Asif mu kwiregura kwe yakomeje avuga ko ubwo yangaga icyifuzo
uyu mukoresha we yamusabaga cyo guhindura imyemerere ye, nyuma nibwo yahise
ashinjwa koherereza umukoresha we ubutumwa buharabika idini ya Islam.
Umwuganizi mu mategeko wa Asif, Bwana Saif -ul-Malook
yatangarije Al Jazeera ko uyu washinjaga umukiriya we yahoze amukoresha mu
ruganda koko. Saif yakomeje avuga ko umukiriya we atemera ibyaha byose ashinjwa
kandi ko umukoresha we yagerageje kumwumvisha ko agomba guhindura imyemerere ye
maze akinjira mu idini ya Islam.
Abashinzwe umutekano barindaga aho uru rubanza rwaberaga
Uyu wahoze ari umukoresha wa Asif yahakanye ko yigeze
guhatira umukozi we kwinjira muri Islam nkuko umwunganizi we mu mategeko Bwana
Ghulam Mustafa Chaudhry yabitangarije Al Jazeera. Bwana Mustafa yagize ati:”Ibi
nibyo yagize urwitwazo nyuma y’uko abuze ingingo imurengera. Iyi niyo mpamvu
yashinjaga umukiriya wanjye ko yagerageje kumuhatira guhindura imyemerere ye”.
Chaudhry yabwiye urukiko ko muri uru ruganda Asif
yakoragamo harimo abandi bakozi b’abakiristu kandi nta numwe wigeze ashinja Saeed
kumuhatira guhindura imyemerere ye ngo ajye mu idini ya Islam.
Nyuma y’uru rubanza imyanzuro y’urukiko yavuze ko Asif
agomba kumara imyaka 3 muri gereza, ndetse akishyura n’izahabu y’amarupe 50,000
akoreshwa muri Pakistani ni hafi ibihumbi Magana atatu by’amafaranga y’u Rwanda
(300,000 Frw) kubera icyaha cyo kohereza ubutumwa buharabika kuri telefone ye. Urukiko
kandi rwategetse ko Asif azicwa amanitswe nyuma yo kurangiza igihano cye muri
gereza.
Icyaha cyo guharabika idini ya Islam ni kimwe mu byaha
bihanishwa igihano cy’urupfu muri Pakistan. Muri Nyakanga uyu mwaka umugabo ufite
ubwenegihugu bw’Amerika na Pakistani yarasiwe mu rukiko aho yari akurikiranweho
ibyaha bijyanye no guharabika intuma y’Imana Muhammad (Imana imuhe amahoro n’imigisha)
mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’umugi wa Peshawar.
Muri iki gihugu habarurwa abantu bagera kuri 80
bafunze bazira ibyaha bijyanye no guharabika Islam, aho kimwe cya kabiri cyaho
bakatiwe gufungwa burundu cyangwa igihano cy’urupfu nkuko byatangajwe muri
raporo yasohowe muri Mata uyu mwaka n’umurwango w’Abanyamerika uharanira
ubwisanzure mpuzamahanga mu madini.
Muri uku kwezi turimo, komisiyo ishinzwe uburenganzira
bw’ikiremwamuntu muri Pakistan yatangaje ko polisi yo muri icyi gihugu yataye
muri yombi abantu bagera kuri 40 aho bose bari bakurikiranweho ibyaha byo guharabika
ibijyanye n’imyemerere mu kwezi dusoje.
Src:The Sun & Al Jazeera
TANGA IGITECYEREZO