Umubiri w’umuntu ukoze ku buryo hari ibice byumva ubusharirata kurusha ibindi bitewe n’impamvu zitandukanye. Abagabo n’abagore bose bafite ibice by’umubiri wabo uwo badahuje igitsina akoraho bagashaka gukora imibonano mpuzabitsina. Ibyo bice hari ibyo abagabo n'abagore bahurizaho.
Muri iyi
nkuru urasangamo ibice by’umubiri w’umugabo birusha ibindi kumutera ubushake
bwo gukora imibonano mpuzabitsina iyo bikorakowe n’umukunzi we. Iyi nkuru ni umwihariko ku bashakanye by'umwihariko abagore kuko yabafasha gutegura abagabo babo mu gihe cyo gutera akabariro.
1. Igikanu
Igikanu haba ku bagabo no ku bagore kihutisha ubutumwa butanzwe n’umuntu ukeneye imibonano mpuzabitsina iyo agikorakoye. Impamvu yabyo ni uko ku gikanu hari imitsi ihuza umutima, uruti rw’umugongo n’ubwonko. Iyi mitsi iri ku gikanu niyo ituma aha hantu hahinduka izingiro ry’ibinezaneza iyo hari umuntu uhasomye cyangwa uhakorakoye.
2. Ugutwi
Ugutwi nako ni igice cy’umugabo gituma yumva ashake gukora imibonano mpuzabitsina iyo gikozweho n’umugore. Gusa ntabwo ari ugutwi kose uko kwa kabaye ahubwo ni igice cy’ugutwi cyegereye umuyoboro winjiza amakuru mu gutwi imbere kitwa ‘Pinna’. Iki gice kugikoraho gahoro gahoro no kugikozaho ururimi wabanje kureba ko gifite isuku byongera nyiracyo ubusharirata butuma ahita ashaka gukora imibonano mpubitsina ako kanya.
3. Ukwaha
Igice cyo guhera mu kwaha kumanuka kugera ku rukenyerero ni igice nacyo kihutisha ubutumwa buteguza nyiracyo ko umuntu ukozeho ashaka imibonano mpuzabitsina nyiracyo nawe agahita yinjira muri iyo mitekerereze.
4. Hagati y’intoki
Abagabo bumva banezerewe iyo intoki zabo bazinjije cyangwa bazicometse hagati y’intoki z’umugore. Muri ibi bice haba udutsi twinshi dutwara amaraso nibyo bituma ugikozeho n’ugikoreweho bombi bumva ibinezaneza.
TANGA IGITECYEREZO