RFL
Kigali

Abashakanye: Ibice by’umubiri w’umugabo, umugore akoraho umugabo agahita ashaka gutera akabariro

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:9/09/2020 10:31
0


Umubiri w’umuntu ukoze ku buryo hari ibice byumva ubusharirata kurusha ibindi bitewe n’impamvu zitandukanye. Abagabo n’abagore bose bafite ibice by’umubiri wabo uwo badahuje igitsina akoraho bagashaka gukora imibonano mpuzabitsina. Ibyo bice hari ibyo abagabo n'abagore bahurizaho.



Muri iyi nkuru urasangamo ibice by’umubiri w’umugabo birusha ibindi kumutera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina iyo bikorakowe n’umukunzi we. Iyi nkuru ni umwihariko ku bashakanye by'umwihariko abagore kuko yabafasha gutegura abagabo babo mu gihe cyo gutera akabariro.

1. Igikanu

Igikanu haba ku bagabo no ku bagore kihutisha ubutumwa butanzwe n’umuntu ukeneye imibonano mpuzabitsina iyo agikorakoye. Impamvu yabyo ni uko ku gikanu hari imitsi ihuza umutima, uruti rw’umugongo n’ubwonko. Iyi mitsi iri ku gikanu niyo ituma aha hantu hahinduka izingiro ry’ibinezaneza iyo hari umuntu uhasomye cyangwa uhakorakoye.

2. Ugutwi

Ugutwi nako ni igice cy’umugabo gituma yumva ashake gukora imibonano mpuzabitsina iyo gikozweho n’umugore. Gusa ntabwo ari ugutwi kose uko kwa kabaye ahubwo ni igice cy’ugutwi cyegereye umuyoboro winjiza amakuru mu gutwi imbere kitwa ‘Pinna’. Iki gice kugikoraho gahoro gahoro no kugikozaho ururimi wabanje kureba ko gifite isuku byongera nyiracyo ubusharirata butuma ahita ashaka gukora imibonano mpubitsina ako kanya.

3. Ukwaha

Igice cyo guhera mu kwaha kumanuka kugera ku rukenyerero ni igice nacyo kihutisha ubutumwa buteguza nyiracyo ko umuntu ukozeho ashaka imibonano mpuzabitsina nyiracyo nawe agahita yinjira muri iyo mitekerereze.

4. Hagati y’intoki

Abagabo bumva banezerewe iyo intoki zabo bazinjije cyangwa bazicometse hagati y’intoki z’umugore. Muri ibi bice haba udutsi twinshi dutwara amaraso nibyo bituma ugikozeho n’ugikoreweho bombi bumva ibinezaneza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND