RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo igitego yatsinze cyashyizeho agahigo mu ikipe y'igihugu

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:9/09/2020 8:48
0


Mu mukino mpuzamahanga w'ibihugu waraye uhuje ikipe y’igihugu ya Poritugare ndetse n'igihugu cya Suwede, umukinnyi w'ikipe ya Juventus Cristiano Ronaldo yatsinzemo ibitego 2 byatumye aba umukinnyi wa kabiri ku isi umaze gutsindira igihugu cye ibitego byinshi akurikiye Ali Daei ukomoka muri Iran.



Ni umukino watangiye urimo guhangana dore ko Ranaldo umukino uheruka atari yawugaragayemo kubera ikibazo cy'imvune ariko bitamubujije kwitwara neza.

Ku munota wa 44 Gustav Svensson ukina mu kibuga hagati kuruhande rwa Suwede yaje gusohorwa mu kibuga amaze kubona amakarita abiri y'umuhondo, kubera ikosa yarakoze ryaje noguhanwa na  Cristiano Ronaldo atsinda igitego cya mbere ku mupira w’umuterekano, igice cya mbere kirangira Poritugare iyoboye umukino.

Ali Daei ufite agahigo ko kuba ariwe ufite ibitego byinshi mu ikipe y'igihugu, ubu asigaye ari umutoza
 

Mu gice cya kabiri byasabye kugeza ku munota wa 72 ko Ronaldo aterekamo igitego cye cya 2 kiba n'igitego 101 byatumye aba umukinnyi wa kabiri umaze gutsindira igihugu cye ibitego byinshi mu bagabo.

Umukinnyi wambere umaze gutsinda ibitego byinshi mu ikipe y'igihugu Ni Ali Daei ukomoka mu gihugu cya Irani, ufite ibitego 109 ariko akaba yarahagaritse gukina umupira w'amaguru. 

uko indi mikino yaraye igenze




Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND