Umunyaporitiki w’Umurusiya utavuga rumwe na Kremlin,Axlexei Navalny yavuye muri koma. Uyu munyaporitiki yajyanywe kuvuzwa mu Budage nyuma yo kuremba,aho bikekwa ko yahawe uburozi n’abatishimiye ibikorwa bye. Ikibazo cy’uyu mugabo cyateje umwiryanye hagati y'Ubudage n'Uburusiya cyane cyane mu bikorwa by'ubukungu.
Mu kiganiro aherutse
kugirana n’itangazamakuru Chancelor w’Ubudage,
Angela Merkel, yemeje bidasubirwaho ibisubizo abaganga basanze mu cyateye
uburwayi bwa Alexei Navalny. Merkel yavuze ko uyu munyaporitiki yarozwe n’Uburusiya
kugirango acecekeshwe. Yongeyeho ko iki gikorwa kitakwihanganirwa ko Uburusiya
bugomba kwisobanura kuri iki gikorwa bushinjwa kuba inyuma. Kugeza magingo aya
Leta ya Kremlin iratera utwatsi ibyo birego.
Alexei Navalny yageze
mu gihugu cy’Ubudage ku tariki ya 22 Kanama, ubwo yazaga kuhavurizwa mu bitaro
byitwa Charity. Kuza kuvuzwa mu Budage byabaye nyuma yaho uyu munyaporitiki
arwaye agakomererwa ku itariki ya 20 z’ukweizi kwavuzwe haruguru ari bwo
bikekwako ari bwo yarozwe. Uburozi bwiswe Novichok bwahawe uyu mugabo ku kibuga
cy’indege cya Bogashevo, mu Burusiya, ni na bwo bwahawe Sergei Skripal ─wahoze
ari intasi y’Uburusiya─ n’umukobwa we. Ubu burozi bivugwa yuko bwakoreshwaga n’intasi
za KGB─ icyahoze ari ibiro by’ubutasi mu gihe cya Leta y’Abasoviyeti.
Kuba Ubudage bukomeje
gutunga agatoki Uburusiya bishobora kuza guhungabanya byinshi mu mubano w’ibi
bihugu. Binyuze ku muvugizi wa Angela Merkel, Ubudage bwatangaje ko bugiye
kongera gusuzuma umushinga wa gas bwari bufitanye n’Uburusiya. Uyu mushinga
wagombaga kubaka imiyoboro ya gas itunganyirizwa mu Burusiya hanyuma ikazajya
igurishwa mu Budage.
Ubudage ni cyo gihugu
cya mbere mu Burayi gikoresha gas nyinshi uturuka mu Budage. Umushinga ushobora
kudindizwa n’aka gatotsi gatewe na Alexei Navalny wiswe Nord Stream 2 ukaba ufite agaciro ka miriyaridi hafi €17. Uyu mushinga
wagombaga kuzura vuba aha dore ko imiyoboro myinshi imaze kubakwa ndetse
ikananyuzwa mu nyanza y’ Atlantic mu mazi ya Denmark, Estonia, Finland, Latvia,
Lithuania, Sweden mu mazi azwe nka Baltic
Sea.
Mikhail
Ulyanov uhagarari Uburusiya muri Austria ndetse no mu miryangi mpuzamahanga
yatangaje ko ibi bisa n’akagambane. Kuri we ibyo gushinja igihugu cye kuroga
Alexei ababiri inyuma n’abadashyigikiye umushinga Nord Stream 2.
TANGA IGITECYEREZO