RFL
Kigali

Cyamunara: Hagiye kugurishwa umutungo utimukanwa ugizwe n'inzu ifite agaciro ka 51,121,000 Frw

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/09/2020 12:05
0


Kugira ngo harangizwe icyemezo cy'umwanditsi mukuru nimero 020-055179 cyo kuwa 01/09/2020 uwashinzwe kugurisha ingwate, Munyantarama Sadiki aramenyesha abantu bose ko kuwa Gatanu tariki ya 30/09/2020 guhera saa Munani azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa;



Ugizwe n'inzu yubatse mu kibanza gifite UPI 1/02/05/03/4082, ubuso bungana na 343, agaciro kangana na 51,121,000 Frw, uherereye mu kagari ka Kabuye, Umurenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, kugira ngo hishyurwe umwenda abereyemo Banki. 

Gupiganwa mu buryo bw'ikoranabuhanga bizatangira tariki ya 25/09/2020 saa 09H00 birangire tariki ya 30/09/2020 saa 8H00, gusura uwo mutungo bizatangira tariki ya 20/09/2020 kugeza tariki ya 29/09/2020 mu masaha y'akazi.

Abifuza gupiganwa muri iyi cyamunara bagomba kwishyura ingwate y'ipiganwa ingana na 2,556,050 Frw akishyurwa kuri Konti nimero 000400696575429 iri muri Banki ya Kigali (BK) yanditse kuri MINIJUST-AUCTION FUNDS ya Minisiteri y'Ubutabera.

Ifoto n'igenagaciro by'uwo mutungo biboneka ku rubuga rw'imanza zirangizwa

Abifuza ibindi bisobanuro bahamagara kuri telefoni igendanwa; 0788437221

Bikorewe i Kigali kuwa 06/09/2020


Itangazo rya cyamunara ryo kugurisha umutungo utimukanwa urimo inzu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND