RFL
Kigali

Ivan Minnaert aravuga ko FERWAFA iri gufasha Rayon Sports gukina mu mafaranga ye no gukoresha ururimi atumva

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:8/09/2020 11:34
0


Mu rwandiko yanditse kuri uyu wa Mbere tariki 07 Nzeri 2020 Ivan Minnaert aranenga FERWAFA ku bihano yahaye Rayon sports ndetse no kuba badakoresha zimwe mu ndimi FIFA n' u Rwanda bemera.



Kuri uyu wa Mbere tariki 07 Nzeri 2020 ni bwo Akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA kashyikirije ibaruwa Rayon sports kayibwira ko hazubahirizwa ibihano birimo kutagura abakinnyi, kutagurisha abakinnyi ndetse no kutandikisha abakinnyi muri FERWAFA kubera ko batubahirije igihe bagombaga kwishyurira Ivan Minnaert amafaranga bamurimo.

Nyuma yo kubona iyi baruwa, uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports Ivan Minnaert yandikiye umunyamabanga wa FERWAFA, UWAYEZU Regis urwandiko avuga ko yatangaye cyane akanatungurwa kubera ibyemezo FERWAFA yafatiye Rayon sports. 

Yagize ati "Mu cyubahiro cyanyu iki gitondo twakiriye imyanzuro y'Akanama gashinzwe imyitwarire ariko ntungurwa, kandi ntangazwa no kubona ikipe itubahiriza amategeko inzego zanyu zishyiraho idahanwa. Ubu baracyafite umwanya wo gukina n'amafaranga yanjye kubera ko nta gihano bahawe. Iki cyemezo cyo ku wa Gatandatu ntabwo cyumvikana kuko kiratuma bakomeza gukina n'amafaranga yanjye." 

Ivan Minnaert ubu yibera mu Rwanda aho ari gukurikirana ikibazo cy'amafaranga ye 

Ivan Minnaert yakomeje mu ngingo zikurikira agaruka kuri byinshi harimo no kuba abona imyanzuro y’Akanama gashinzwe imyitwarire mu ndimi atumva, ati "Turi mu bihe bitandukanye nabasabye kujya mbona ibyanzuro muri rumwe mu ndimi mbasha gusoma nibura n'igifaransa cyangwa icyongereza kuko zose zemewe n'u Rwanda ndetse na FIFA”.

Muri Mata 2018 ni bwo Ivan Minnaert yahawe akazi ko gutoza Rayon Sports ariko azakwirukanwa muri Nyakanga 2018 amaze amezi agera ku mezi 5 dore ko yari yabanje amezi agera kuri abiri atoza iyi kipe nta masezerano afite ahoraho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND