RFL
Kigali

Abakinnyi 10 b’umupira w’amaguru batwaye igihembo cy’umukinnyi wa mbere ku isi bakiri bato

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:8/09/2020 9:59
0


Mu buzima bwacu bwa buri munsi, dushimishwa no kugera kuri byinshi ndetse tugaca uduhigo tukiri bato. Kubona umukinnyi uturuka mu cyaro iwabo akina umupira ku muhanda, nyuma akaza kuba ikirangirire akiri muto birashimisha cyane kuko imyaka idahagarara niyo waba urwana n’ubuzima.



Tugiye kugaruka ku bakinnyi 10 bitwaye neza, bagatwara ibikombe by’umukinnyi wa mbere ku isi ukina umupira w’amaguru kandi bakiri bato.

10. Denis Law


Denis Law yatwaye igihembo cy’umukinnyi w’umupira w’amaguru mwiza ku isi, mu 1954 ubwo yari afite imyaka 24, amezi 9 ndetse n’iminsi 28. Denis Low wakinaga mu kibuga ataha izamu, yamenyekanye mu ikipe ya Manchester United aho yayitsindiye ibitego 237 mu mikino 404 akaza inyuma ya Wayne Rooney ndetse Bobby Charlton mu bakinnyi batsindiye Manchester United.

9. Johan Cruyff


Joan Cruyff akomoka mu gihugu cy’ u Buhorandi akaba yaratwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza ku isi inshuro eshatu; 1971, 1973, ndetse na 1974. Bwa mbere ayitwara yari afite imyaka 24, amezi 8 n’iminsi 3

8. Marco van Basten


Marco van basten yavutse tariki 31 Ukwakira 1964 akaba yarakiniye ikipe y’igihugu y’Abahorandi ndetse anakinira ikipe ya AC Milan yo mu Butariyani. Yatwaye igikombe cy’umukinnyi mwiza w’umwaka inshuro eshatu; 1988, 1989 ndetse 1992. Bwa mbere akaba yari afite imyaka 24 ukwezi kumwe n’iminsi 27.

7. Eusebio


Eusebio da Silva Ferreira yari umukinnyi wakinaga ataha izamu mu ikipe y’igihugu cya Poritugare, yatwaye igihembo cy’umukinnyi witwaye ku isi afite imyaka 23, amezi 11 n'iminsi 3. Yafashije ikipe y’igihugu ya Poritugari kubona umwanya wa 3 mu mikino y’igikombe cy’isi cyabaye mu 1966.

6. Cristiano Ronaldo


Cristiano Ronaldo ni umwe mu bakinnyi bafatwa nk’aba mbere ku isi ndetse wanatunguye Eusebio gukora amateka mu gihugu cye cy’amavuko. Cristiano Ronaldo yatwaye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza ku isi inshuro 5 bwa mbere akaba yaragitwaye afite imyaka 23, amezi 9 ndetse n’iminsi 24. Aha yakiniraga ikipe ya Manchester United mu 2008 bamaze gutsinda ikipe ya Chelsea ku mukino wa nyuma.

5. Oleg Blokhin


Oleg Blokhin ni umunya Ukraine wahoze ari umwataka wa Dynamo Kyiv ndetse n’icyahoze ari Soviet Union. Oleg yabaye umukinnyi mwiza w’umwaka ku isi, afite imyaka 23, ukwezi 1 ndetse n’iminsi 25, aha byari mu 1975 atsinze Franz Anton Beckenbauer umudage na we icyo gihe wari ukomeye akinira ikipe ya Bayern Munch .

4. George Best


George Best George Best yavutse tariki 22 Gicurasi 1946 yitaba Imana kuwa 25 Ugushyingo 2005, yari umukinnyi ukomoka muri Irirande y’Amajyaruguru. Igihe cye kinini yakimaze muri Manchester United aho yakina mu mpande asatira izamu. Yabaye umukinnyi mwiza ku isi afite imyaka 22, amezi 7 ndetse n’iminsi 2 gusa, aha byari mu 1968, aza no kuba umukinnyi wa 6 wa FIFA mu bakinnyi baranze ikinyejana.

3. Lionel Messi


Dukurikije umuvuduko George Best yari ariho ahabwa igihembo, iyo hatabaho ikibazo cy’imyitwarire micye nta gushidikanya ko na we atari gukora nk'ibyo Messi yakoze kuko bari mu kigero kimwe. Lionel Messi yatwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza afite imyaka 22, amezi 5 ndetse n’iminsi 7, aha yakiniraga ikipe FC Barcelona agikinira na n'ubu nyuma yo kwemera ko azakina umwaka w’imikino 2020-2021. Mu 2009 yatsinze ibitego 38 ndetse Barcelona itsinda Manchester United ku mukino wa nyuma wa Champions League.

2. Michael Owen


Michael Owen ni umukinnyi ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza akaba yarabaye umukinnyi mwiza ku isi ndetse anatwara igikombe abantu benshi bazi ko ari Raul Gonzalez Blanco wakabaye agitwara, gusa nyuma y’uko Owen atwaye FA CUO na UEFA CUP ari kumwe n’ikipe ya Liverpool, yaje guhita atorwa nk’umukinnyi wa mbere, afite imyaka 22 n’iminsi ine.

1. Ronaldo


Ronaldo Luís Nazário de Lima afite agahigo ko kuba yaratwaye igihembo cy’umukinnyi wa mbere ku isi inshuro ebyiri kandi zose akiri muto. Bwa mbere byari mu 1996 aho yari afite imyaka 20 ndetse no mu 1997 aho afite imyaka 21, amezi 3 n’iminsi 5 gusa. Kubera ubuhanga yari afite byatumye abantu bamwe bamujyaho impaka ko ari we mukinnyi wa mbere ku isi. Yakiniye amakipe abiri ahanganye, ikipe ya FC Barcelona ndetse n'ikipe ya Real Madrid, ibintu bidakunze kubaho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND