Akanyamuneza kuri leta ya Pekin kubera izanzamuka ry’ubukungu

Ubukungu - 08/09/2020 7:17 AM
Share:

Umwanditsi:

Akanyamuneza kuri leta ya Pekin kubera izanzamuka ry’ubukungu

Izanzamuka ry’ubukungu mu gihugu cy’Ubushinwa riraca amarenga mu nzira nyinshi. Muri aya mezi atatu ashize, ibyoherezwa mu mahanga ntibihwema kwiyongera. Kuva mu kwezi kwa gatatu ubukungugu bw’iki gihugu bwashegashezwa n’icyorezo cya COVID19 cyakoze mu nkokora iyoherezwa mu mahanga ry’ibicuruzwa bikorerwa muri iki gihugu.

Ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga muri Kanama byiyongereyeho 9.5% ugereranyije n’amezi yabanje kimwe no kuva mu mwaka wabanje wa 2019. Ubukungu bw’iki gihugu kimwe n’ahandi hose ku isi bwakozwe mu nkokora n’icyorezo cya Corona Virus. Iki cyorezo nkuko byemezwe n’ubushakashatsi bw’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima cyatangiriye n’ubundi mu Bushinwa mu mujyi wa Wuhan.

Iki gihugu Xi Jinping abereye perezida, magingo aya ni cyo kabiri nyuma ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu bikungahaye ku isi. Nk’ibindi bihugu hirya no hino ku isi byahungabanyijwe n’ubukungu kubera icyorezo cya COVID19, leta ya Pekin yashyizeho ingamba 6 zo kuzahura ubukungu.

Abafite ubukungu mu nshingano zabo mu Bushinwa izi ngamba bazise inking 6; zirimo gutera inkunga imishinga migari yarisanzweho, kongera kureshya abashoramari, kwagura ubucuruzi mpuzamahanga, kurema imirimo mishya, kwagura isoko ryabo ku ruhando mpuzamahanga ndetse n’imbere mu gihugu.

Perezida Xi yatangaje ko we na guverinoma ye biteguye gushyira mu bikorwa izi ngamba zo kuzahura ubukungu. Nkuko tubikesha igitangazamakuru cy’Ubushinwa, Xi yongeye kugaruka ku kamaro k’izi ngamba dore ko we azibona mu ndorerwamo yo kubungabunga imibero myiza y’igihugu ndetse n’abagituye.

Ikindi kimenyetso cy’izanzamuka ry’ubukungu n’uko umusaruro mbumbe w’igihembwe cya kabiri (kuva muri Gicurasi kugera muri Kanama), wari 3.2% bihabanye n’uwi gihembwe cya mbere cyagize munsi ya zero 6.8%.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...