RFL
Kigali

Arihariye! Umutoza wa Norvege yavuze imyato Braut Halaand amugereranya na Cristiano cyangwa Messi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/09/2020 15:00
0


Umunya-Sweden utoza ikipe y’igihugu ya Norvege ‘Lars Lagerback’ yashimagije anavuga imyato rutahizamu w’ikipe ya Borussia Dortmund, Erling Braut Håland, avuga ko yihariye ubwo yamugereranyaga n’ibihangange bibiri mu mupira w’amaguru ku Isi, Cristiano Ronaldo na Lionel Messi.



Uyu mutoza yatangaje aya magambo mu gihe yitegura umukino uzahuza igihugu cya Novege atoza na Repubulika ya Ireland y’Amajyaruguru mu irushanwa rya UEFA Nations League, uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Nzeri 2020.

Umwaka w’imikino wa 2019/20 ntuzibagirana ku bakunzi b’umupira w’amaguru ndetse no kuri Halaand ubwe, watsinze ibitego 44 mu mikino 40 yakinnye mu makipe abiri atandukanye.

Igice cya mbere cya shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2019/20, Halaand yakimaze akinira ikipe ya Red Bull Salzburg yo muri Autriche, aza guhita agurwa na Borussia Dortmund yo mu Budage yamutanzeho Miliyoni 20 z’ama-Euro, ayikinira igice cya kabiri cya shampiyona.

Nyuma yo kugera muri Dortmund, Halaand yayifashije mu mikino itandukanye, ayitsindira ibitego byinshi byatumye isoza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’u Budage ‘Bundesliga’.

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Norvege yatangaje ko hari ibyo Halaand ahuje na Lionel Messi umaze kwegukana umupira wa zahabu ‘Ballon d’Or’ inshuro esheshatu ndetse na Cristiano Ronaldo ukinira Juventus ariko we afite umwihariko udasanzwe.

Yagize ati"Nabaye mu mupira w’amaguru igihe kirekire, ariko sinigeze mbona umukinnyi ufite impano nk’iya Halaand".

"Afite umwihariko! Afite inshingano zose n’ibisabwa ngo abe umukinnyi ukomeye ku Isi. Iyo umubonye ari mu kibuga uburyo asatira, uko yinjira mu rubuga rw’amahina uhita ubona ko ari ku rundi rwego".

"Aracyafite bicye byo kwiga kubera imyaka ye, Imana imufashije ntagire aho ahurira n’imvune, azavamo umukinnyi mwiza ku Isi".

Nubwo Halaand yatsinze igitego ku mukino wa mbere Norvege yatsinzwemo na Autriche 2-1 muri UEFA Nations League mu cyumweru gishize, Lagerback afite icyizere ko aza kubona intsinzi ku mukino wa Ireland y’Amajyaruguru.

 Umutoza wa Norvege avuga ko Halaand ari kurwego rwa Cristiano na Messi

Halaand afatiye runini ubusatirizi bwa Dortmund 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND