RFL
Kigali

Itsinda ritegura Our Past ryizihije imyaka 5 y’ibikorwa by’ingirakamaro ku barokotse Jenoside b’i Ntarama

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/09/2020 16:46
0


Itsinda ry’urubyiruko ritegura igikorwa cya Our Past ryizihije imyaka itanu bakorera ibikorwa by’ingirakamaro abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b’i Ntarama mu Karere ka Bugesera.



Iyi sabukuru y’imyaka itanu isanze Our Past yaramaze gukorera imishinga itatu Umudugudu wa Ntarama w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Bavuguruye inzu 5, bukaba inzu 1 banageza amazi meza ku miryango itanu. Iyi mishinga itatu yatwaye agera kuri miliyoni 12 kandi 93% yavuye mu rubyiruko rw’Abanyarwanda ku Isi yose.

Umuyobozi wa Sicky Entertainment itegura ‘Our Past’, Intwari Christian yabwiye INYARWANDA ko kurangiza iyi mishinga itatu i Ntarama kari akazi katoroshye, kuko byabasabye imbaraga, umwanya no kwigomwa bimwe mu byo basanzwe bakora.

Yavuze ko banakoresheje imbaraga mu gukusanya umusanzu mu rubyiruko. Ariko ko byabasigiye ibyishimo no kwiyemeza gukomeza gufasha abandi batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Byaradushimije cyane! Kandi byaduhaye icyizere ko nibirenze biriya twishyize hamwe nk’urubyiruko dushobora gukora indi mirimo minini ifitiye igihugu akamaro.”

Christina avuga ko kuva umwaka ushize batangiye gukorana n'Umuryango uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 (IBUKA), yafashije kumenya abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bo muri Ntarama.

Yavuze ko mu mishinga iri imbere bashaka gukora nka ‘Our Past’ harimo gukomeza kwita ku kigo kitwa ‘Tubiteho’ i Gahanga cy’abana babana n’uburwayi bwo mu mutwe ndetse n’ikindi kigo kiba i Masaka cy’abana batishoboye kitwa Hope for Life Ministries.

Itsinda ritegura Our Past basuye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batujwe mu Mudugudu w'i Ntarama bizihiza imyaka itanu

‘Our Past’ ni igikorwa cyo Kwibuka cyatangijwe mu 2012 n’urubyiruko rwibumbiye muri ‘Sick City Entertainment’ nk’uburyo bwo gufasha urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kurushaho kwiga no gusobanukirwa amateka.

Gutangira iki gikorwa ntibyari byoroshye kuko byasabaga ubushobozi bw’amafaranga n’ubufasha bw’ibitekerezo. Nta bumenyi buhagije bari bafite mu bijyanye na gahunda zo Kwibuka nko gukina amakinamico n’ibindi bijyana nabyo byasabaga kwifashisha abahanga muri byo.

Begereye itsinda ‘J’art donc je vis’ rifite ubumenyi muri ibi bikorwa babona gutangira. Iki gikorwa cyatangiriye ku Ishyo Art Center ari naho Sick City Entertainment ikorera ku Kacyiru.

Uru rubyiruko rwishyize hamwe rufite intego; yo kwigisha urubyiruko amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi, gukangurira ababyeyi kuganiriza abana babo kandi bakababwiza ukuri kuri ayo mateka no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Igikorwa cya mbere bakoze cyitabiriwe n’urubyiruko rusaga 400 n’ababyeyi batandukanye. Gitanga ishusho y’uko urubyiruko rukeneye kwiga no kurushaho gusobanukirwa amateka.

Ibi byatumye batangira gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu Mudugudu w’icyizere i Kanombe mu karere ka Kicukiro. Mu gihe cy’imyaka ibiri bamaze bakorana n’uyu Mudugudu bahaye inkoko 16 imiryango ine.

Iki gikorwa cyarakuze ndetse bituma uru rubyiruko ruhindura aho rwakorerwa rujya kuri Sport View aho bamaze imyaka ibiri (2013-2014). Imibare igaragaza ko muri icyo gihe ibikorwa byabo byitabirwaga n’abantu basaga 1,200 biganjemo urubyiruko.

Mu 2015 abibumbiye muri ‘Our Past’ batangiye gukorera ibikorwa byabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ubwitabire bugera kuri 2,200 buvuye ku 1,200.

Christian Umuyobozi wa Sicky Entertainment itegura ‘Our Past’ avuga ko intangiriro y’iki gikorwa yaruhanyije bitewe n’uko ‘abenshi babifataga nk’imikino y’abakiri bato’ ariko ngo barashikamye kugeza bageze ku ntego bihaye.

Yavuze ko ubu nta kigo kirumva igikorwa cyabo ariko batazacika intege. Ati “Bikomeje gutuma n’ibigo byigenga byakadufashije bitabona ko koko byagakwiye gufasha n’ahantu ibigo bya Leta bidafata iya mbere mu gutera inkunga.”

“Twizeye gukora ibishoboka ngo dukomereze aho tugeze kuko ubu dufite n’ikipe iduhagarariye muri Canada izaba itegura igikorwa cyayo ku nshuro ya kabiri uyu mwaka.” Mu bihe bitandukanye abayobozi mu nzego zitandukanye bagiye batanga ibiganiro muri iki gikorwa.

Jeanne D’arc Gakuba yatanze ikiganiro mu 2012; 2013: Francis Kaboneka, 2014: Lt Col Gerard Nyirimanzi, 2015: Justine Mukobwa, 2016: Freddy Mutanguha, 2017: Rt Col Ndore Rurinda, 2018: Brig Gen George Rwigamba, 2019: Lt Col Innocent Munyengago, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa ya Leta, Minister Johnston Busingye n’abandi.

Abo mu Mudugudu w'i Ntarama bahawe amazi meza, bubakirwa amazu n'ibindi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi

Our Past itegura ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bihuriza hamwe urubyiruko

Our Past bifashisha imikino, amakinamico n'ibindi mu kwigisha urubyiruko amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Amazu yavuguruwe n'ayubakiwe abarokotse Jenoside b'i Ntarama mu Karere ka Bugesera

Abategura Our Past bavuze ko bagiye gukomeza gushyira imbaraga mu kwita ku bigo by'abana bafite uburwayi bwo mu mutwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND