RFL
Kigali

Nyuma y'imyaka 43 akinnye Filime ya Yesu, Robert Powell arikoma abamufata nka Yesu nyawe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:7/09/2020 14:06
0


Umukinnyi w’umwongereza, Robert Powell yakinnye muri filime ya mbere 'Jesus of Nazareti' yakozwe mu 1977, aho yamenyekanye cyane ku isi nyuma yo gukina ari 'Yesu', Imico ye yatumye abantu bamwita Yesu nyawe.



Robert Powell uzwi cyane nka Yesu kubera filime yakinnye, yahakanye ko ari Yesu bizeye maze abwira abafana be kutamubona nka Yesu rwose ahubwo ko ari ibyo yakinnye gusa. Ibi yabivuze kubera ko abantu bakimukunda cyane ndetse bakibwira ko ari we Yesu nyawe.

Aha rero yabwiye abantu ati "Ntabwo ndi Yesu, sinareka kubivuga no kubisubiramo ku isi ko kuva mu 1977 ntari Yesu. Ndi umukinnyi gusa n’umunyarwenya wo mu Bwongereza.


Ati ”Birambabaza cyane kandi ndambiwe kubona amafoto yanjye amanitse mu nsengero n’ahandi mu ngo z'abantu bansenga, icyo nakoze ni ugukina filime gusa kubera imibereho, Abantu rero bagomba kureka kunkunda no kunsenga. Ati ”Nimutwike amashusho n’amafoto yanjye mufite kandi musenge Imana yonyine y’ukuri! Amen”.


Nyuma y’imyaka 43 akinnye iyi filime ubona ko Robert Powell akomeye n'ubwo ashaje

Src: ghgossip.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND