RFL
Kigali

Kanye West amaze gukoresha hafi Miliyoni $6 mu kwiyamamariza kuba Perezida wa Amerika

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:7/09/2020 14:18
0


Umuraperi Kanye West muri raporo yasohowe yagaragaje ko amaze gukoresha hafi miliyoni $6 muri gahunda ze zo kwiyamamariza kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu matora azaba mu Ugushyingo uyu mwaka wa 2020.



Amakuru avuga ko muri gahunda ze zo kwiyamamaza yatangiye muri Nyakanga, Kanye West amaze gukoresha hafi Miliyoni esheshatu z’amadolari y'Amerika ($6), ni ukuvuga agera kuri Miliyari 5.8 Frw mu mafaranga y’u Rwanda.

Nk'uko byatangajwe n’ikinyamaku Politico muri raporo ya Komisiyo y’amatora yagaragaje ko miliyoni $6.8 arizo zakusanyijwe mu ntangiriro nk’ingengo y’imari izakoreshwa mu bikorwa bya Kanye West mu kwiyamamariza kuba Perezida wa Amerika, ubu akaba amaze gukoresha agera kuri miliyoni $5.9 kuva yatangira gahunda ze kwiyamamaza muri Nyakanga kugera kuwa 30 Kanama.

Muri iyi raporo igaragaza ko uyu mugabo yakiriye agera ku bihumbi cumi na kimwe by’amadolari ($11,000) yaturutse mu baterankunga be. Muri izi miliyoni $5.9 harimo agera kuri miliyoni $4.4 yakoreshejwe mu bikorwa bitandukanye byo kwiyamamaza muri leta zitandukanye ndetse na miliyoni $1.2 yishyuye abajyanama be.

Hari kandi ibindi bihumbi Magana ane na mirongo ine na bine by’amadorali ($444,000) yishyuye ikigo gishinzwe iby'amatora ndetse n’ibihumbi mirongo icyenda na bitanu ($95,000) yishyuwe kampani y’indege yakoreshaga mu ngendo ze.

Kanye

Kanye West amaze gukoresha hafi miliyoni $6 mu bikorwa bye byo kwiyamamaza

Kuwa 4 Nyakanga ni bwo Kanye West yatangaje ko aziyamamaza mu matora ya Perezida azaba uyu mwaka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ntibyatinze, kuwa 19 Nyakanga yatangiye gahunda ze zo kwiyamamaza muri South Carolina aho ku munsi wa mbere, yabaye umutwe w’inkuru mu binyamakuru bitandukanye ku isi ubwo mu mbwirwaruhame ye ya mbere yavuze ibijyanye n’ubuzima bwe bwite aho yavuze uko we n’umugore we Kim Kardashian bagerageje gukuramo inda y’umwana wabo.  

Kanye

Muri Nyakanga ni bwo Kanye West yatangiye kwiyamamaza

Kanye West ni umwe mu byamamare bitunze agatubutse ndetse no ku rutonde rwasohowe n’ikinyamakuru Forbes Magazine uyu mwaka, uyu mugabo yaje ku mu byamamare ku Isi byinjije amafaranga menshi aho yinjije agera kuri miliyoni $170 z’amadolari. Magingo aya, umutungo wa Kanye West ubarirwa agera kuri Miliyari imwe na Miliyoni Magana atatu z’amadolari ($1.3 B).

Src: Busines Insider

    





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND