RFL
Kigali

Rayon Sports yasabye FERWAFA gusubika ibihano yafatiwe birimo kutandikisha abakinnyi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/09/2020 12:23
0


Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwandikira Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ isaba ko ibihano yafatiwe n’iri shyirahamwe birimo kudasinyisha abakinnyi, kutagurisha abakinnyi no kutandikisha abakinnyi byasubikwa.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Nzeri 2020, ni bwo akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA, katangaje ko ikipe ya Rayon Sports itemerewe kwandikisha abakinnyi bashya mu gihe cyose batarishyura Ivan Minnaert wahoze atoza iyi kipe.

Nyuma y’iminota micye, hagaragaye ibaruwa Rayon Sports yanditse ku itariki ya 05 Nzeri 2020, isaba FERWAFA kuyikuriraho iki gihano yafatiwe. Iyi baruwa ya Rayon Sports, irerekana ko iki kibazo cy’umutoza Ivan Minnaert cyatangiye kuri Komite Sadate Munyakazi yasimbuye, banagaragaza ko kwishyura uyu mwenda bigoye kubera ibihe bya Coronavirus isi irimo.

Biteganyijwe ko kwandikisha abakinnyi bazakoreshwa n’amakipe mu mwaka w’imikino wa 2020/21, bizarangira habura icyumweru kimwe ngo shampiyona itangire.

Ibaruwa ya Rayon Sports isaba gusubikirwa ibihano:







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND