RFL
Kigali

Tennis: Novak Djokovic yavanywe muri US Open kubera gukubita agapira umusifuzi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/09/2020 9:30
0


Novak Djokovic nimero ya mbere ku Isi muri Tennis, yavanywe mu irushanwa rya US Open kubera gukubita agapira by'impanuka umusifuzi wo ku murongo mu mukino hagati.



Djokovic w'imyaka 33, yerekanaga umujinya wo kunanirwa kurenza agapira urushundura ubwo yakinaga na Pablo Carreno Busta ukomoka muri Espagne. Uyu munyaseribiya yavanye agapira mu mufuka maze agakubita cyane akerekeza inyuma ye, kahise kikubita mu ngoto y'umusifuzi w'umugore wari umuri inyuma.

Nyuma y'impaka zamaze umwanya, abakuriye umukino bamushyizeho ikosa. Ishyirahamwe ry'umukino wa Tennis muri Amerika ryasohoye itangazo rivuga ko kubera "igikorwa cye cyo gukubita agapira mu buryo bubi kandi burimo uburangare ahagaritswe muri US Open 2020".

Djokovic niwe wahabwaga amahirwe menshi yo kwegukana iri rushanwa, riri gukinwa ku nshuro ya mbere nta bafana bahari kubera coronavirus. Djokovic yagiye gukina uyu mukino na Carreno Busta ataratsindwa umukino n'umwe kuva uyu mwaka wa 2020 watangira.

Yari agamije gutwara irushanwa rikomeye rya Tennis (Grand Slam) rya 18 kugira ngo yegere mu mibare ba mukeba be Rafael Nadal (19) na Roger Federer (20), ubu batari muri iri rushanwa riri kubera i New York.

Kuvanwa mu irushanwa kwe bivuze ko undi mukinnyi muri iki cyiciro cy'abagabo, hanze ya Djokovic, Federer na Nadal, uyu mwaka azatwara Grand Slam. Bizaba ari ubwa mbere kuva mu 2016 US Open itwarwa na Stan Wawrinka.

Nyuma yo gukubita umupira umusifuzi Djokovic yagaragaye yinginga abasifuzi, ariko nyuma y'impaka banzura ko akuwe mu irushanwa.

Yagaragaje ko yemeye umwanzuro wabo ajya guha ikiganza mugenzi we Carreno Busta bari bahatanye, we wagaragaye atangajwe n'uwo mwanzuro nyuma y'umwanya yicaye ategereje.

Djokovic yavuye aho bakiniraga adatanze ikiganiro n'abanyamakuru nk'uko bisanzwe, nyuma yanditse kuri Instagram asaba imbabazi ku byabaye.

Djokovic yasabye imbabazi umusifuzi nyuma yo ku mukubita agapira

Djokovic yakubise agapira umusifuzi atabishaka

Djokovic yahise akurwa mu irushanwa burundu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND