Mu rukundo habamo gukunda no gukundwa ariko hari urugero urukundo rw'ukunda rugera aho bikitwa uburwayi (Obsession love disorder). Menya icyo abashakashatsi bavuga kuri iyi ndwara.
Ahantu habaye ibitaramo by’abahanzi bazwi cyane ndetse
n’ibindi byamamare mu bintu bitandukanye, hakunze kugaragara abantu bagwa
igihumure rimwe na rimwe bagahwera abandi bakarira byimbitse bikaba ngombwa ko
bamwe bajyanwa kwa muganga.
Hari ababikora kubera inyungu zabo runaka, ariko hari
n'abo bibaho byizanye kubera baba barisanze bakunda uwo muntu ku buryo umubiri
wabo uba waratakaje ubushobozi bwo kwihangana. Abenshi muri aba bumvikana
bavuga ko bashaka kwibonanira amaso ku maso n’icyo cyamamare ubundi bakabona
gukira.
Iyi ndwara yahawe akabyiniriro ko kurwara indege (Obsession
love disorder) ifata abagabo n’abagore ku kigero kingana, ariko abagore ni bo
bakunze kugaragara cyane kubera imiterere ya benshi muri bo ituma kwifata ngo
bahishe amarangamutima yabo bigorana. Abagabo rero bo iyo bagize iki kibazo,
bitwara nabi cyane ku buryo bishobora kubaviramo no guhohotera uwo iyi ndwara
yaberekejeho bitewe kandi n'uko abo bakunda batitwaye nk'uko babishaka.
Urugero rw’ihohotera rishobora guterwa n’iyi ndwara
igihe muhungu yakunze umukobwa muri ubu buryo, ni nk’igihe umukobwa aba atabizi
cyangwa se atanamukunda ariko wenda bombi ari inshuti zisanzwe, ni uko umuhungu
akamufuhira cyane bikabije, ntiyifuze ko yakwitaba telefone z’abandi cyangwa se
ngo abavugishe imbonankubone. Mu gihe rero umukobwa utubahirije ayo mategeko yo
gucika ku bandi bantu, umusore aba ashobora kumuhohotera avuga ati 'reka twese
tumuhombe'.
Abantu bazobereye mu by’imikorere y’ubwonko cyangwa se
imitekerereze ya muntu muri rusange, bavumbuye ko hari itandukaniro rinini
cyane hagati y’urukundo rusanzwe (ruri ku gipimo kizima) n’urukundo rw’uburwayi
(love disorder).
Urukundo rushobora kuzanira umuntu ibyishimo bitagira
uko bingana, ariko nanone rushobora kwangiza mu gihe uwakunze atagarukiwe
n’urukundo cyangwa se akunze akarenza ibikenewe. Nk'iyo ukunze umuntu by’ukuri
we ntagukunde cyangwa se akabanza kukwereka ko agukunda nyuma akakwanga
(akagutera indobo), ugira umutima umenetse n’agahinda kenshi kuko turemanywe
amarangamutima yo kubabara.
Ariko nanone hari igihe unyura ku muntu ubonye bwa
mbere, ukumva uramukunze by’akanya gato bitewe n’uko ubonye imiterere ye
cyangwa se ubutunzi umubonanye, akaba yanagukurura mu buryo bw’irari kamere
ry’umubiri.
Ku muntu rero ufite iki kibazo cyo kuba arwariye
indege umuntu runaka, aya marangamutima yo kubabara cyane nk’uwatewe indobo no
gukururwa bikabije ku mubiri byombi bituma ahorana agahinda gakabije no kwifuza
mu buryo budashira uwo akunda.
Abahanga mu by’imitekerereze bavuga ko kandi urukundo
rwo ku gipimo kirenze igikenewe ruvanze n’uburwayi bwo mu mutwe (obsessive
love) rutaba hagati y’igitsina gore n’igitsina gabo gusa. Ko ahubwo rushobora
no kuba mu buzima busanzwe hagati y’abagabo n’abagabo cyangwa hagati y’abagore
n’abagore aho umuntu ashobora nko gufana umukinnyi runaka cyangwa se
umuririmbyi w’umugabo cyangwa w’umugore mugenzi we bikagera ku gipimo aba
atagishoboye kuyobora amarangamutima ye bikamuviramo kumurwarira indege.
Ku wa 28 Ugushyingo mu 2012, Umusore witwa Dana Martin yagerageje kwivugana umuhanzi w’icyamamare Justin Bieber ubwo yari ari kurirmbira ahitwa Madison Square Garden muri New York ariko umugambi we urapfuba. Bamujyanye mu butabera baramusuzuma basanga yari afite igishushanyo (tattoo) cya Justin Bieber ku kaguru ke abantu birabayobera.
Mu 2012 i Madison Square Garden muri New York Justin Bieber ubwo yaririmbaga yari agiye kwivuganwa n’umwe mu bafana be bamukundaga bikabije
Iperereza ryarakomeje, haza kugaragara ko uriya musore
yari umufana ukomeye cyane wa Justin Bieber akaba yarakundaga kumwandikira
ubutumwa bugufi we ntabusubize, yewe ngo yigeze no gusaba Bieber ko bahura kuko
yamufanaga cyane kuva yatangira kuririmba nabyo ntibyakunda maze bimuviramo
uburakari bukabije bwo kumwambura ubuzima.
Itandukaniro
riri hagati y’urukundo rwo ku gipimo kizima n’urukundo rurengeje igipimo
ruvamo n’uburwayi
Kugira amarangamutima akabije ku mukunzi wawe mu buryo
budasanzwe ku rukundo ruzima rutavanze n’uburwayi, biba mu ntangiriro z’urwo
rukundo, aho usanga uhora umutekereza ijoro n’amanywa ndetse ukanifuza ko akuba
iruhande igihe kirekire cyane.
Ariko uko iminsi ishira urukundo narwo rugakura, mwese
mukagaragarizanya ko mukundana, ayo marangamutima agenda ajya ku gipimo cya
nyacyo ku buryo biba bitakiri ngombwa y’uko wifuza ko muhorana umunota ku
wundi, ahubwo n’iyo ari kure uba wumva umwizeye ko ataguhemukira kandi ukumva
ko nawe agutekereza bityo ntuhangayike birengeje urugero.
Urukundo rwa nyarwo kandi ruzima (Healthy love)
rurangwa no gukura uko imyaka ihita aho usanga hazamo ko buri umwe afata
inshingano zo kwita kuri mugenzi we, hakazamo gafashanya mu buzima bwa buri
munsi no kubahana, aho buri muntu aha umwanya ibyifuzo bya mugenzi we.
Ikindi kandi ni uko urukundo ruzima rutuma buri umwe
yumva ko akunzwe, yitaweho ndetse yubashywe, bigatuma buri wese abaho ubuzima
bwe butarangwa n’ubwoba cyangwa guhangayika yaba ari mu kazi, cyangwa se mu
wundi mubano agirana n’abandi bantu b’inshuti ze ku ruhande.
Umuntu ukunda mu buryo butari ku murongo usanga yita
ku tuntu duto cyane, ugasanga ahorana ifuha ridasobanutse, nko kubona uwo
akunda avugana cyangwa asuwe n’undi muntu, kumubona yitegereza undi muntu mu
nzira n’ibindi bikamutera kurakara cyane akumva ko uwo akunda atari uwo
kwizerwa nyamara ari uburenganzira bwe kuvugana, gusura ndetse no gusurwa n’uwo
ashaka.
Dore
ibimenyetso by’indwara y’urukundo rutari ku murongo (obsessive love disorder)
Usibye gufuha mu buryo budasanzwe bishingiye ku bintu
bitanaremereye, umuntu urwaye indege usanga asa n’uwabaswe na wa wundi yita ko
akunda. Urugero rutangwa n’abahanga mu by’imitekerereze hano, ni uko usanga
abantu bafite bene iki kibazo bifuza kumarana igihe kirenze n’abo bakunda,
kandi bakabatekereza ku rugero rwo hejuru.
Bituma rero aba bantu bagabanya igihe bakoreshaga mu
myidagaduro, bakanagabanya igihe bamaranaga n’izindi nshuti zabo zisanzwe yewe
n’abo mu miryango yabo, kugera n’ubwo gukora akazi kabo ka buri munsi cyangwa
kwiga bibananira.
Umuntu urwaye indege ahorana ibitekerezo byinshi by’uburyo yazigarurira uwo muntu akunda, akanahora adatuje kuko ahora acunga umukunzi we aho agiye hose, bikaba byavamo no kumuhohotera mu buryo bunyuranye. Umwihariko w’iyi ndwara ya obsessive love disorder ni uko baba abagabo n’abagore ibagiraho ingaruka zo kwisanga bahohoteye abo bakunda ku rwego rungana.
Dore
ibitera urukundo rukabije rutera kurwara indege
Buriya urukundo ni imbaraga zikomeye cyane. Iyo umuntu
yakunze rero hari imisemburo ubwonko bwe buvubura harimo nk’uwitwa Dopamine
utuma umuntu agira ibyishimo n’iyindi myinshi cyane ishobora guhindura
imikorere y’umuntu mu buryo nawe atazi.
Iyi misemburo yose rero igihe yabaye myinshi ishobora
gutera umuntu uri mu rukundo gutekereza nabi cyangwa se akitwara mu buryo
budasanzwe. Bitewe n’imibereho umuntu yanyuzemo ubwonko bwe bushobora gukora
iriya misemburo ku gipimo kirenze icya nyacyo, bigatera kwitwara nabi mu
rukundo. Ibintu rero bishobora gutera ubwonko gukora nabi bigakurura umuntu
kwisanga yarwaye indege ni ibi bikurikira:
A.
Ibibazo
by’ubwonko byo kubona ko gukundana n’umuntu bya nyabyo bigoranye (Attachment
disorders)
Amarangamutima ajyanye no gukundana hagati y’umuntu
n’undi atangira kwirema mu bwana kuko n’umwana muto ashobora gukunda umuntu
ariko wenda bitagendanye n’urukundo rwo kubana. Nk’iyo rero umwana ukiri muto
akunze ababyeyi be batumvikana, bagahora barwana cyangwa se bagatandukana,
bituma akurana ubwoba bw’uko nawe byazamubaho.
Ibi ngibi bitera wa muntu wakuze atyo gufata mugenzi
we mu rukundo nk’impfungwa ngo hato atazamusiga cyangwa se agahorana ubwoba
n’igishyika ku mutima. Uko atekereza ibyo byose umubiri we hari ibinyabutabire
ukora (chemicals) bigenda byangiza imitekerereze ye kugera bibyaye ikintu kinini
akaba yanajyanwa mu bitaro.
B.
Uburwayi
bwo kudatandukanya ibintu by’ukuri n’ibintu umuntu yitekerereje
Ubu burwayi bwitwa Schizophremia, butuma umuntu yumva
ko ikintu runaka ari ukuri n’ubwo byaba atari byo. Umuntu ufite iki kibazo
ashobora kwisanga yarwaye indege aho akunda umuntu akumva byanze bikunze nawe
aramukunda, n’ubwo undi ntacyo byaba bimubwiye.
Uyu muntu kandi ashobora gutandukana n’uwo bahoze
bakundana ariko agakomeza kumva ko urukundo rugihari uko byamera kose. Ibi rero
nabyo bishobora gutera umuntu kugira obsessive love cyangwa se urukundo
rukabije kandi rutari ku gipimo nyacyo.
Mu nyigo yakozwe n’abahanga mu by’ubuzima mu 2017
yagaragaje ko imbuga nkoranyambaga zishobora gutiza umurindi Schizophremia kuko
zituma abantu barwaye iyi ndwara bumva bari kumwe na bagenzi babo bari kure
nk’aho bari kumwe.
C.
Uburwayi
bwo kwishima cyane bikarangira ubabaye cyane (bipolar disorder)
Ubu ni ubundi burwayi bushobora gutera umuntu kurwara
indege bukaba nabwo bufata ubwonko, kuko umuntu agira ibyishimo byinshi ariko
icyamushimishaga cyarangira cyangwa cyamuva iruhande, akagira umubabaro
n’agahinda ku rwego rwo hejuru cyane.
D.
Uburwayi
bwo kumva ko abandi bantu nta cyo bari cyo
Iki ni ikindi kibazo gikomeye cyane abantu bamwe
bakunze kugira aho umuntu yumva ko ariwe wenyine ukora ibintu bizima,
abakora nk’ibye nabo akabona ko ari bazima, ariko abanyuranya nawe akabona ari
nk’abantu batuzuye ku buryo uba utabasha kumva ko umuntu yakosa nyuma
akazikosora. Ibi nabyo babyita 'Borderline personality disorder'.
Bene uyu muntu ufite iki kibazo iyo akunze bishobora
kumuviramo gukunda mu buryo butari ku murongo, aho ashobora kubona umukunzi we
ari umunyamafuti w’ibihe byose agahorana intimba ku mutima kuko aba abona
umukunzi we bitamukundira kwisubiraho.
E.
Uburwayi
bwo mu mitekerereze butera umuntu gusubiramo igikorwa runaka nta mpamvu nyakuri
ibimuteye
Iyi ndwara yitwa Obsessive-Compulsory disorder uyifite
imutera gukora ibikorwa bimwe inshuro nyinshi nta mpamvu ifatika ihari yo
kubikora nko guhora ahamagara umuntu akunda, akamwandikira ubutaruhuka bikagera
aho bibangamira nyir’ukubikorerwa, yaramuka rero wenda aje online akamubura cyangwa
ntasubizwe ku bijyanye n’ubutumwa yanditse akaba yanarwara.
Ibiranga
umuntu ufite ikibazo cya Obsessive love disorder cyangwa se urwariye indege
mugenzi we
Ibimenyetso bishobora kwerekana ko umuntu akunda mu
buryo bukabije ni ibi bikurikira:
-
Gukenera guhumurizwa cyane na wa wundi
akunda, bitaba agahorana agahinda
-
Guhoza mu magambo umuntu akunda aho ariho
hose
-
Kumuhamagara cyangwa kumwandikira buri
segonda
-
Kwita ku mibereho bwite y’umuntu akunda mu
buryo bukabije nko guhora acunga abamusura, guhora acunga ibyo yashyize ku
mbuga nkoranyambaga n’ibindi.
-
Gucana umubano n’inshuti ze, kudatuza
igihe ari mu kazi, no kwijima mu maso igihe atari kumwe n’uwo akunda
-
Kunezerwa bikabije igihe uwo akunda amuri
iruhande, no kugira uburakari bukabije igihe batandukanye
Dore
rero uburyo indwara yo gukunda bikabije ivurwa
Kugira ngo umuntu ufite ikibazo cya Absessive love
disorder abashe gusubira kuri gahunda, bisaba ko hakoreshwa uburyo bwa
Psychotherapy. Ubu ni uburyo inzobere ziganiriza wa muntu ukunda ariko bikaba
byiza niba n’ukunzwe nawe abonetse, maze bombi bakagirwa inama y’uko batwara
urukundo rwabo kandi haba hari impamvu runaka ituma ukunzwe atitabira uwo
mubano, uwakunze akagirwa inama zo kubyakira.
Iyo
mu bakundana hari urwaye Obsessive love disorder bombi bashobora kuganirizwa kandi
bikabafasha
Iyo kandi iki kibazo cyo gukunda mu buryo burenze
igipimo bwatumye hari ibindi bibazo ubwonko bw’umuntu runaka bugira, ashobora
no guhabwa imiti yabugenewe imufasha kuruhuka, n’indi yatuma asubira kuri
gahunda nyuma y’igihe runaka.
Umuntu warwaye indege aramutse asigaye yitwara mu
buryo agira imyitwarire mibi nko kunywa ibiyobyabwenge kubera wenda uwo akunda
adakora ibyo ashaka, cyangwa se akishora mu bikorwa by’urugomo, iki gihe afashwa
kugororoka cyangwa se akajyanwa mu bigo ngororamuco.
Src: Health line
TANGA IGITECYEREZO