RFL
Kigali

Igisope cy’umwimerere! Makanyaga yanyuze abarebye igitaramo yakoreye kuri Televiziyo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/09/2020 10:40
0


Umuhanzi Makanyaga Abdul utanga ibyishimo ku bisekuru byombi, yakoze ku mitima y'abarebye igitaramo gikomeye cy’iserukiramuco rya Iwacu Muzika cyabereye kuri Televiziyo y’u Rwanda.



Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 05 Nzeri 2020, cyaririmbyemo Makanyaga Abdul wari umuhanzi mukuru na Yves Bertin. Ni mu gihe Kanyange Louise we yagaragaje impano mu gushushanya.

Makanyaga uri gukora kuri album nshya yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe kuva atangiye urugendo rw’umuziki amazemo imyaka irenga 50 anezeza benshi mu ngeri zitandukanye.

Uyu muhanzi ukuze yari ashyigikiwe n’abo mu kigero cye n’abasore bacurangaga gitari, ingoma n’ibindi bicurangisho by’umuziki byatangaga umuziki mwiza w’indirimbo ze zakunzwe na benshi.

Uyu muhanzi ari mu bishimiwe muri Iwacu Muzika Festival byagaragajwe n’ibitekerezo by’abarebye iki gitaramo cye, banditse kuri Twitter bagaragaza ko Makanyaga yabakoreye igitaramo gikomeye.

Umuhanzi Makanya Abdul yakoze ku mitima y'abarebye igitaramo cya Iwacu Muzika Festival 2020

Uwitwa Martin Niyonkuru, yavuze ko ashingiye ku gitaramo cya Makanyaga yabonye ko abakuze bataramaga bigatinda.

Ati “Hahiye! Dore igitaramo nkaba umukunzi w'umuziki nyarwanda. Ibi birerekana ko ba data na ba mama bataramaga bigatinda. Makanyaga umpaye weekend.”

Richard Kwizera, we yavuze ko Makanyaga afite igisobanuro gikomeye mu bahanzi biyemeje gukora umuziki w’umwimerere (Live).

Avuga ko afite icyizere cy’uko abateruga Iwacu Muzika bishyuye amafaranga menshi, uyu muhanzi ufite indirimbo ziririmbwa n’urubyiruko mu bitaramo bizwi nk’ibisope.

Mu gitaramo hagati, Makanyaga yasabye abantu kurangwa n’indangagaciro yo kwihangana, ahubwo bagakomeza gutera intambwe ijya imbere ari nako bafasha igihugu gutera imbere.

Yaririmbye indirimbo ze zirimo ‘Burya bagenzi urukundo n’indwara’, ‘Hashize iminsi’, ‘Urukundo’, ‘Nkwemereye urukundo’ n’izindi.

Ni ku nshuro ya kabiri, Makanyaga Abdul aririmbye muri Iwacu Muzika Festival. Bwa mbere iri serukiramuco ryabereye mu Ntara mbere y’umwaduko w’icyorezo cya Covid-19.

Imyaka amaze muri muzika yamugize inararibonye, hari benshi mu bahanzi bifuza gutera ikirenge mucye.

Izina rye ryamenywe na benshi binyuze mu ndirimbo ‘Rubanda’ yamwaguriye ikibuga cy’umuziki, agwiza igikundiro na n’ubu aracyari imbere mu bafite indirimbo za ‘karahanyuze’ zumvwa na benshi.

Makanyaga ni umwe mu bahanzi babarizwa muri Label yitwa Indongozi yashinzwe inayoborwa na Baragwira Aime Fulgence ubarizwa mu Butaliyani. Iyi Label irimo Mavenge Soudi, Ntamukunzi Theogene, Ngabonziza Augustin n'abandi.

Iserukiramuco Iwacu Muzika rimaze kuririmbamo Butera Knowless, Mani Martin, Igor Mabano, Queen Cha, Jay Polly, Masamba Intore n’abandi.

Makanyaga waririmbye indirimbo ze zakunzwe yasabye abantu kurangwa n'indangaciro yo kwihangana


Abacuranzi b'imena n'abaririmbyi bafashije Makanyaga Abdul kunoza neza imiririmbire

Makanyaga Abdul yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zikoreshwa mu bitaramo bizwi nk'ibisope

Makanyaga Abdul yaririmbye muri Iwacu Muzika abisikana na Jay Polly uherutse gususurutsa abantu

Makanyaga amaze imyaka irenga 50 adakura mu rugendo rw'umuziki yatangiye

Makanyaga yakoresheje imbaraga nyinshi atanga ibyishimo ku bisekuru byombi

Umuhanzi Makanyaga ageze kure Album nshya ashobora kumurika mu mpera z'uyu mwaka







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND